00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hanyomojwe inkuru ya BBC y’uko u Rwanda rukoresha indahiro mu kugenzura abanyarwanda bari mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 November 2020 saa 02:37
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa na BBC, avuga ko Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda bari mu mahanga kurahira mu muryango FPR Inkotanyi, bikifashishwa mu kugenzura abatavuga rumwe na Leta.

Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko ibyavuzwe muri iyo nkuru ari ibinyoma bisanzwe bihimbwa n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bagamije guhindanya isura yarwo mu mahanga.

Benshi mu bakoreshejwe muri iyo nkuru, ni abazwiho kuba mu mitwe cyangwa amashyaka atavuga rumwe n’u Rwanda nka Rene Mugenzi, David Himbara, Noel Zibahamwe n’abandi.

Iyo nkuru yatambutse tariki 18 Ugushyingo 2020, yandikwa n’Umunyamakuru Andrew Harding ishyirwa mu Kinyarwanda n’Icyongereza.

Ishingira ku mashusho yafashwe mu 2017 y’abanyamuryango bashya ba FPR inkotanyi barahiriraga mu cyumba cya Ambasade y’u Rwanda i Londres. BBC yifashishije abo batavuga rumwe n’u Rwanda, mu kumvikanisha ko iyo ndahiro ikoreshwa nk’iturufu yo kumenya no guhiga abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga.

Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko iyo nkuru “iyobya” kandi ari “imwe mu ruhererekane rw’ibinyoma bihimbwa n’amashyirahamwe arwanya u Rwanda, agizwe n’abantu barimo abatazwi n’abandi bahoze ari abayobozi.”

Ambasade igaragaza ko BBC yatangaje ibyo birego nk’aho ari ukuri, itabanje kugenzura ukuri kwabyo cyangwa se ishingiro ry’ababitangaje.

Andrew Harding niwe munyamakuru wakoze iyo nkuru iharabika u Rwanda

Nta kidasanzwe mu ndahiro ya FPR

Indahiro abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barahira, imaze imyaka isaga 30 ikoreshwa kuko yatangiranye n’ishingwa rya FPR.

Ambasade yatangaje ko “Nta kidasanzwe muri iyo ndahiro, nta n’ikidasanzwe mu kuba ambasade yarabahaye aho gukorera icyo gikorwa. Indahiro barahiye irasanzwe, ntabwo yigeze ihinduka guhera mu 1987 FPR yashingwa. Gushaka kubigaragaza nk’ibintu bidasanzwe ni ukwigiza nkana.”

Nubwo mu nkuru ya BBC havugwamo ko yakoresheje ubuhamywa bwa bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga, ambasade yo yatangaje ko hifashishijwe gusa abatavuga rumwe na Leta n’abandi bazwiho kwanga ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu bifashishijwe muri iyo nkuru harimo Rene Mugenzi uherutse gukatirwa igifungo azira kwiba no kunyereza amafaranga muri Cathedrale ya Norwich mu Bwongereza.

Itangazo rya Ambasade rigira riti “Mugenzi amaze igihe agaragazwa nk’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’utavuga rumwe n’ubutegetsi, agahabwa rugari mu itangazamakuru harimo na BBC ngo akwirakwize ibinyoma ari nako yiba akayabo muri Cathedrale ya Norwich ndetse abeshya abanyarwanda baba mu Bwongereza ngo abashe kubakuramo amafaranga.”

Bavuga ko abo banyarwanda barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, ntawe ubabuza kwitabira ibikorwa bya ambasade nyamara bo bafashe umurongo wo guhindanya isura y’u Rwanda, bagahimba “ibinyoma nk’iki kugira ngo bahabwe urubuga kuri BBC”.

Ambasade ikomeza igira iti “Ntabwo abanyarwanda baba mu Bwongereza bashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda bahawe umwanya ngo batange ibitekerezo byabo cyangwa se FPR, ngo bagaragaze ukuri kw’ibinyoma byatangajwe mu nkuru ya Harding. Uretse no mu Bwongereza, BBC bisa nk’aho itigeze inagerageza kwibaza cyangwa gukora icukumbura rito ku bo yahisemo gukoresha mu nkuru.”

Mu bandi bifashishijwe mu nkuru ya Harding, harimo David Himbara wahoze mu buyobozi bw’u Rwanda, usanzwe azwiho imvugo ziharabika imiyoborere iri mu Rwanda n’abayobozi barwo.

Itangazo rivuga ko iyo BBC iba ishaka ukuri kw’ibi birego, yari gufasha ababakurikira kumva neza ko gukundwa kwa FPR biva ku kuba ntawe uhatirwa kuyijyamo, ibyo bikagaragazwa n’uko mu Rwanda hari andi mashyaka kandi afite abayoboke.

Bati “Mu Rwanda hari imitwe ya politiki 11, harimo itanu ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Nkuko biri mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iyobowe n’abaturuka mu yindi mitwe ya politiki harimo n’iyabayeho mbere y’uko FPR ijya ku butegetsi.”

Kugoreka ukuri no gukoresha ababeshyi

Ambasade y’u Rwanda i Londres ivuga ko inkuru ya BBC yifashishije abantu bizwi ko batavuga rumwe n’u Rwanda, ndetse n’ingero zatanzwe zikaba zihabanye n’ukuri kw’ibyabaye.

Umunyarwanda uba muri Australia, Noel Zibahamwe, nawe yakoreshejwe mu nkuru, avuga ko abavandimwe be baburiwe irengero mu Rwanda nyuma y’uko yanze gukorana na Leta y’u Rwanda aho aba i Sydney nk’impunzi guhera mu 2006.

Ambasade ivuga ko uwo mugabo yavuye mu Rwanda mu 2000 agiye kwiga muri Kaminuza yo muri Australie kuri buruse ya Guverinoma y’u Rwanda. Nyuma yo gusoza amasomo, yasabye ubuhungiro muri Australie yinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Nubwo Zibahamwe avuga ko abavandimwe be bashimuswe na Leta, Ambasade ivuga ko “ nta shingiro bifite kuko umugore w’umwe mu bavuzwe ko baburiwe irengero yagiye kuri Polisi avuga ko umugabo we yaburiwe irengero ubwo yasuraga abo mu muryango we mu Karere ka Nyagatare. Mu gihe iperereza rikomeje, nta n’umwe yaba Noel Zibahamwe cyangwa umuryango we batanze andi makuru yafasha mu iperereza.”

Paul Rusesabagina ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha by’iterabwoba, ni undi BBC itangaho urugero ko yazize kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ndetse ngo bikaba byarangije isura yayo mu mahanga.

Ibyo bijyana n’iby’umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye yiyahuriye muri kasho ya Polisi muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma yo gufatwa yarenze ku mabwiriza yari yahawe ubwo yahabwaga imbabazi na Perezida, agashaka kwambuka igihugu binyuranyije n’amategeko ngo ajye kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba.

Kizito Mihigo yari yarababariwe na Perezida nyuma y’igifungo cy’imyaka icumi yakatiwe mu 2015 amaze kwemera ko yagize uruhare mu cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Ambasade y’u Rwanda igaragaza ko ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho na we ubwe yabyiyemereye ndetse hari n’ibyo yagiye yitangariza mu binyamakuru bitandukanye kuri Internet na BBC irimo avuga ko ari “umuyobozi w’ishyaka n’umutwe wa MRCD/FLN, wagize uruhare mu bitero bitandukanye by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abanyarwanda.”

Ambasade kandi yasubije abibaza impamvu ibyo u Rwanda rushinjwa bitangiza isura yarwo mu mahanga, ivuga ko biterwa n’uko ibivugwa aba ari ibinyoma.

Yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere imibereho myiza n’iterambere by’abarutuye, aho kurangazwa n’abatarwifuriza ibyiza.

Bati “Bigomba kumvikana ko amahame y’ibanze u Rwanda rugenderaho ashingiye ku mateka y’igihugu kandi agamije umutekano, uburumbuke ndetse n’ejo hazaza h’abaturage bacu. Ntabwo tuzemera ko hari ababitoba.”

Si ubwa mbere BBC yifashishijwe mu guhindanya isura y’ubutegetsi bw’u Rwanda kuko byakunze kuba mu myaka yashize, kugeza mu 2014 ubwo hasokaga filime mbarankuru ‘Rwanda’s Untold Story’ yatumye ishami ry’Ikinyarwanda rya BBC rifungwa mu Rwanda.

Inyubako ikoreramo Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza
Benshi mu Banyarwanda baba mu mahanga bakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere u Rwanda bakabikora ku bushake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .