00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 December 2020 saa 07:34
Yasuwe :

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari uri kuri uwo mwanya.

Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.

Rwivanga yabaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine. Muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhanahana amasomo, Rwivanga yabaye ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania, riherereye Arusha.

Lt Col Munyengango usimbuwe yagizwe Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu Ukwakira 2017, na we asimbuye Gen Maj Safari Ferdinand wari muri uwo mwanya by’agateganyo.

Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w'Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare
Lt Col Munyengango wasimbuwe yari amaze imyaka itatu ku buvugizi bw'Ingabo z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .