00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda (Amafoto na Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 16 April 2021 saa 07:27
Yasuwe :

Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na bibiri byibasiye inyokomuntu yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarahungiye.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Moya na 17 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021; yazanywe n’indege ya KLM.

Uyu mugore ugaragara nk’ukuze, yari yambaye amadarubindi, amatiriningi afite ibara rya kaki n’inkweto nshya za Under Armour. Yari ahetse agakapu gatukura, anambaye agapfukamunwa kamaze kuba umwambaro rusange ku Isi yose.

Munyenyezi yagejejwe i Kigali n’abakozi babiri b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Amerika bamushyikiriza uru rwego ku ruhande rw’u Rwanda.

Nyuma yo gushyikirizwa Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rumuta muri yombi ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ashinjwa.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Yagize ati “Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha byo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.’’

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda nyuma yo gusoza igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe n’urukiko rwo muri Amerika ahamijwe icyaha cyo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

Ibyamenyekanye mu byaha Munyenyezi ashinjwa

Munyenyezi yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n’inkiko.

Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND].

Dr Murangira yavuze ko mu bihe bitandukanye uyu mugore yagaragaye kuri za bariyeri, agira uruhare mu kuzishinga ndetse akajya agenzura indangamuntu z’abagore n’abakobwa bazinyuragaho.

Ati “Iyo yasangaga ari Umutsikazi yasabaga bamwe mu Nterahamwe kujya kubasambanyiriza ahitwa muri Cave mu yahoze ari Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.’’

Anashinjwa kwitabira inama zitegura Jenoside no kuvugiramo amagambo ashishikariza abantu gukora Jenoside.

Yakomeje ati “Hari aho kuri bariyeri yishe akoresheje imbunda ya pistolet umubikira wari umaze gusambanywa n’Interahamwe ku itegeko rye. Yasambanyirijwe muri Cave.’’

Ibyaha Munyenyezi ashinjwa yabikoreye muri Komini Ngoma mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

Uyu mugore yabaye uwa gatanu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011] na Dr Léopold Munyakazi [2016].

Munyenyezi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera aho agomba gukorerwa dosiye mbere yo gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Munyenyezi Béatrice ushinjwa ibyaha birindwi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe mu Rwanda
Munyenyezi Béatrice akigera i Kigali yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda
Yambuwe amapingu yari yambaye ubwo yavanwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na bibiri byibasiye inyokomuntu yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarahungiye
Abapolisikazi b'u Rwanda bahise bamuta muri yombi ako kanya
Bamwambika n'amapingu...
Munyenyezi Béatrice ukekwaho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa by’agateganyo
Yahise yinjizwa mu modoka ya RIB
Yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera
Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwemeje ko rwakiriye Munyenyezi Béatrice
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Munyenyezi Béatrice akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .