00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje amahirwe y’ishoramari Afurika ifitiye abana bayo baba mu mahanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 December 2020 saa 08:33
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashishikarije abanyafurika baba mu mahanga kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’umugabane bakomokaho, baharanira kubyaza umusaruro amahirwe yose ahari.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukuboza 2020 ubwo yagezaga ijambo mu buryo bw’ikoranabuhanga ku bitabiriye inama ya cumi y’Ihuriro ry’abanyafurika baba mu mahanga (African Diaspora Network).

Iri huriro rimaze imyaka icumi rishinzwe, rifite intego yo guhuriza hamwe ubumenyi n’ubushobozi by’abanyafurika baba mu mahanga hagamijwe gufasha mu iterambere ry’umugabane wa Afurika mu nzira zitandukanye.

Perezida Kagame yashimiye uburyo African Diaspora Network yagiye igira uruhare mu guhuriza hamwe abantu bafite ibitekerezo bishya kandi bigezweho byagiye bigira uruhare mu iterambere rya Afurika.

Yavuze ko nubwo muri iki gihe iterambere n’imibereho myiza by’abaturage byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, hagikenewe uburyo bwo guteza imbere Afurika.

Yagize ati “Nubwo bikomeye, dukwiriye gutekereza kure dushakisha amikoro n’ibitekerezo bishya bigamije kwihutisha iterambere abaturage bacu bakeneye. Abanyafurika bagize Diaspora bashobora gukomeza kubigiramo uruhare.”

Yatanze urugero rw’amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, azatangira gushyirwa mu bikorwa umwaka utaha, agamije koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane kuri uwo mugabane.

Perezida Kagame yabwiye abanyafurika baba mu mahanga ko ayo masezerano afite amahirwe menshi y’ishoramari.

Ati “Urugero ni amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika ari hafi kujya mu bikorwa, atanga amahirwe menshi y’ishoramari, ubucuruzi n’iterambere ry’ubushobozi bw’abakozi ku rwego rutari rusanzwe.”

Yakomeje agira ati “Dukeneye kwigira ku batubanjirije ku bijyanye no kwishyira hamwe kw’ibihugu no guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga hagamijwe kugera ku musaruro.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bitagerwaho buri wese adatanze umusanzu we, avuga ko kandi nta cyagerwaho hari usigajwe inyuma.

Yasabye abanyafurika baba mu mahanga guhora hafi y’uwo mugabane, bamenya ibihabera kandi bakabigiramo uruhare.

Ati “Ndabasaba guhora mukorana na Afurika. Hari uburyo bwinshi bwo gukomeza kumenya ibiri kubera hano no kugira uruhare ku mahirwe umugabane wacu utanga. Tuzakomeza gufatanya muri uru rugamba kandi tubategerejeho umusanzu mu gukemura ibibazo Afurika ihura nabyo.”

Abanyafurika baba mu mahanga bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu byabo, byaba binyuze mu gufasha imiryango yabo yasigaye muri Afurika ndetse no mu ishoramari mu bihugu bakomokamo.

Mu 2018, Banki y’isi yatangaje ko abanyafurika baba mu mahanga amafaranga bohereje muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yiyongereyeho 10 %, agera kuri miliyari 46 z’amadolari.

Perezida Kagame yasabye abanyafurika baba mu mahanga kubyaza umusaruro amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .