00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanditsi Yolande Mukagasana warokokeye muri "Mille Collines" ntiyiyumvisha uburyo Rusesabagina yiswe intwari

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 17 January 2021 saa 01:15
Yasuwe :

Umwanditsi Yolande Mukagasana yatangaje ko nk’umuntu wahungiye kuri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nta butwari bwo kurokora abahigwaga azi kuri Paul Rusesabagina wakoraga muri iyo hotel.

Mukagasana ni umwe mu bahungiye muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umwe mu bazi neza Paul Rusesabagina umaze iminsi imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aburana ku bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka yari ayoboye.

Icyakora, Rusesabagina azwi cyane mu mahanga nk’umwe mu barokoye Abatutsi bahigwaga mu 1994, ngo akabikorera muri Hôtel des Mille Collines aho yakoraga.
Ni ibintu byamamajwe cyane ndetse George W. Bush wari Perezida wa Amerika, mu Ugushyingo 2005 yambitse Rusesabagina umudali uzwi nka ‘Presidential Medal Award of Freedom’.

Nyamara Mukagasana kimwe na benshi mu bari bahahungiye, bemeza ko ibyo bitirira Rusesabagina byasohotse muri filime ‘Hotel Rwanda’ nta kuri kurimo.

Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Mukagasana yavuze ko nk’umuntu wahungiye muri Mille Collines akahamara iminsi ibiri, atazi aho ubutwari bwitiriwe Rusesabagina bwavuye, ndetse ngo n’abandi bose bahabaye ntabwo bigeze babona.

Ati “Ibya Rusesabagina no kuba ngo yarakoze ibitangaza njye nta byo nzi, ababizi bazabivuge ariko nzi neza ko abantu bose twari kumwe muri Mille Collines nta wemera icyo kintu, ubwo se umuntu yakwangwa n’abantu yagiriye neza.”

“Ariko se niba yaragiriye neza abantu nyuma y’aho iyo akomeza akagenda muri iyo neza, ntajye gukora politiki ijya kwica abantu ibahoye ubusa? Ubwo se uwo muntu wavuga ko ari umuntu mwiza ushingiye ku ki?”

Yavuze ko Rusesabagina abeshya kuko ngo umuntu wese wabaye muri Milles Collines yiyishyuriye icyumba yararagamo n’ibiryo yahariye.

Ikindi kandi ngo yanabibonye ubwo yari mu Bubiligi, Rusesabagina atangira gukoresha ayo mafaranga yambuye abacitse ku icumu.

Ati “Kandi noneho njyewe narabiboneye bazana amafaranga bambuye abacitse ku icumu i Bruxelles, ndibuka rwose Rusesabagina anagura inyubako ya mbere i Bruxelles, yagiye no kuyinyereka.”

Kuri ubu Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha 13 by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa FLN bigahitana ubuzima bw’inzirakarengane mu Rwanda.

Rusesabagina amaze iminsi mu maboko y'ubutabera bw'u Rwanda akurikiranyweho iterabwoba

Yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye ariko hakenewe ko buri wese arenga ibyahise, akivanamo iby’amoko hakubakwa u Rwanda rushya rutarangwamo amacakubiri.

Yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyikuramo bakimika ’Ndi Umunyarwanda’ kuko ntaho ingengabitekerezo mbi izabageza.

Ati “Tekereza kuba ufite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ubyara, ubwo se urabyarira iki? Urabyara abana uhindura ibikoko? Ubwo se ukunda abana bawe? Nicyo uzabaraga, nicyo ubonye kizima waraga abana, waraga u Rwanda rw’ejo?”

Yavuze ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza ubu, bakwiye guhinduka kuko abacitse ku icumu ndetse n’igihugu muri rusange biteguye kubakira neza bagafatanya kucyubaka.

Ati “Nta gipfamatwi kibaho nk’udashaka kumva, nta mpumyi mbi nk’udashaka kubona. Barumva barabizi, ariko ntibashaka kubyemera, kandi abenshi muri bo bafite amaraso mu ntoki, ntabwo bashaka kubyemera ariko bazabyemezwa. Uzashaka guhinduka azamenye ngo twebwe tuzamwakira, ariko nadahinduka tuzamurwanya.”

Yongeyeho ati “Ahubwo nibaze tujye hamwe twubake igihugu bazabyariramo abana, cyangwa abana babo bazakenera, igihugu kirakenerwa, igihugu kirakundwa, bikangira abana babo kuba Abanyarwanda kuko ni ubuhemu barimo bahemukira abana babo.”

Yikije cyane kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, asaba abantu bose kugerageza kubana kuko hari impamvu zose zikwiye gutuma Abanyarwanda bashaka uko babana neza.

Ati “Birambabaza cyane kubona tukiri injiji ku buryo tutumva ko Ndi Umunyarwanda ari igisubizo. Turi Abanyarwanda, Ubunyarwanda turabusangiye, ari abishe bicaga ari Abanyarwanda, ariko ni bo bambuye Ubunyarwanda abandi Banyarwanda.”

“Ariko uyu munsi Ndi Umunyarwanda ni igisubizo, erega dusangiye Ubunyarwanda nta kundi twabigenza! Niba rero dusangiye Ubunyarwanda, ni ukuvuga ko ari cyo kintu cya mbere duhuriyeho twakagombye kubaka.”

Mukagasana aherutse gushinga umuryango yise ’Fondation Yolande Mukagasana’ ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuva mu 1995 nibwo yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside. Yigishaga kandi Ubutabera, amahoro no kwihanganirana nubwo yari afite ibikomere bya Jenoside.

Uyu mubyeyi yagenze Isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda, binamuhesha ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n’icy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

Yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi ndetse ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko atazibagirana.

Uyu mubyeyi avuga ko “Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.”

Inkuru bijyanye: Ikinyoma cyemejwe: Uko Paul Rusesabagina yahinduwe intwari rugwizangeso

Mukagasana yavuze ko ubutwari butwererwa Rusesabagina ntabwo azi kandi yari umwe mu bahungiye muri Hôtel des Mille Collines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .