00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwagizwe intwari mu Rwanda ahembwa iki?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 January 2021 saa 07:15
Yasuwe :

Buri mwaka tariki 1 Gashyantare, Abanyarwanda baba abari mu gihugu no hanze yacyo bizihiza umunsi w’intwari, bazirikana bagenzi babo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bakabikorana ubwitange batagamije inyungu bwite, ahubwo baharanira ukwishyira ukizana, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bose.

Uyu mwaka umunsi w’Intwari uzaba wizihizwa ku nshuro ya 27, hazirikanwa intwari zitandukanye zikubiye mu byiciro bibiri aribyo Imanzi n’Imena kuko icya gatatu cy’Ingenzi nta ntwari zirashyirwamo.

Si ibya buri wese kuba intwari nubwo ntawe utabyifuza, aka wa murongo wo muri Bibiliya ngo ‘Ngerageza gukora ibyiza ibibi bikantanga imbere’. Niyo mpamvu abagizwe intwari ari imbarwa mu myaka ibihumbi u Rwanda rumaze.

Ubusanzwe ishimwe ryihariye rikunze gukurikirwa n’ibihembo bidasanzwe mu gihe hashimirwa uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Nibyo benshi dukunze kubona, ubwo ku wagizwe intwari ho bimeze bite?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Déo mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko udashobora kubona icyo uhemba uwagize intwari.

Yagize ati “Abantu bashimwa ku rwego rw’igihugu, ni abantu baba bafite ibikorwa bikomeye, biremereye utasimbuza ibintu. Hari ayo mashimwe, umuntu agashyirwa mu rwego rw’intwari runaka, agahabwa ishimwe, ibyo ubwabyo birenze ibintu. Nta giteganya ko yahabwa ibintu.”

None byaba bimaze iki kuba intwari ukandagara? Nkusi yavuze ko nubwo nta bihembo byihariye bikurikira kugirwa intwari, bakomeza kubakurikiranira hafi.

Ati “Biranumvikana ko ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’isi aba yagize izina. Iryo zina rishobora kumuhesha ibintu ariko si ukuvuga ngo twamugize intwari, twaramushimye dutereye iyo, ntihagire umenya uko ariho, ntihagire umwitaho. Nubwo nta bintu biteganyijwe ariko urwego rufite ukuntu rubakurikirana rukamenya imibereho yabo, rukamenya niba hari icyo baba bakeneye cy’ingenzi, niba hari ubufasha bushoboka, niba hari ubuvugizi bushoboka bigakorwa.”

Impamvu nta bihembo byihariye nk’amafaranga n’ibindi bagenerwa, ngo ni uko byagiye bigaragara ko iyo hajemo amaronko, ubunyangamugayo bushobora kuba buke haba mu batanga amakuru ku bazavamo intwari cyangwa abazabashyiramo.

Nkusi ati “Byagiye bigaragara hamwe na hamwe ko iyo umuntu yahawe impeta runaka, yashyizwe mu rwego runaka rw’intwari bigakurikirwa n’ibintu, hazamo ya marangamutima yica n’ubushakashatsi. Ugasanga n’utanga amakuru wenda n’ukora ubushakashatsi, hari igihe agize akantu k’intege nke gatewe na bya bintu wa muntu azabona.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Déo yavuze ko nta wabona igihembo gikwiriye intwari

Mu ntwari u Rwanda rufite, abakiriho bazwi ni bamwe mu bana b’i Nyange (ubu barakuze) banze kwitandukanya ubwo bagabwagwaho igitero n’Abacengezi mu 1997, bagasabwa kwitandukanya Abahutu n’Abatutsi. Hari abishwe icyo gihe ariko hari abarokotse bakiriho.

Abakiriho barakurikiranwa, gusa hari abagizwe intwari batakiriho, basize imiryango. Nkusi yavuze ko ntaho itegeko rivuga ko umuryango w’Intwari witwabwaho byihariye, icyakora ntabwo ‘bawureka ngo wandagare’.

Ati “Ubutwari si ubw’umuryango, ni ubw’umuntu ku giti cye. Bavuga ko ibyara mweru na muhima, hari nubwo usanga wa wundi uriho niba undi yarapfuye ashobora kuba n’ikigwari wenda. Ibihembo ntabwo byaba ari iby’undi ni iby’umwe wakoreye ubutwari.”

“Gusa nk’urwego, ntabwo wamureka ngo yandagare mu buzima ariko ntabwo biba biri muri gahunda ngo kuko yabaye intwari, umuryango we, abana be bazahabwa ibi n’ibi.”

Uwagizwe intwari, uwambitswe umudari akagomera u Rwanda...

Uretse kugirwa intwari, u Rwanda rufite ubundi buryo rushima Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga barukoreye ibikorwa by’Indashyikirwa biyingayinga ubutwari. Ibyo birimo kwambikwa impeta z’ishimwe n’imidari.

Impeta ziheruka gutangwa zatanzwe mu Ugushyingo 2017, zitanzwe na Perezida Paul Kagame aziha abantu icyenda bagize uruhare rw’ikirenga mu gutera ingabo mu bitugu abanyarwanda mu rugamba rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari abandi bagiye bambikwa impeta z’ishimwe mu bihe bitandukanye baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Abanyarwanda bavuga ko umuntu ari mugari! Mu gihe akiriho ashobora guhinduka byaba ku bushake cyangwa se atabishaka akaba yagomera u Rwanda cyangwa agakora ikindi gikorwa kibi.

Nkusi yavuze ko bitarabaho ko uwagizwe intwari cyangwa uwambitswe impeta y’igihango akora ibikorwa byatuma ayamburwa. Icyakora birateganyijwe.

Ati “Itegeko ryateganyije ko umuntu uzakora ibintu bidakwiriye bibi, hazakorwa nanone ubushakashatsi nkuko bwakozwe ashyirwa muri urwo rwego, bwagaragaza ko hari ibintu atatunganyije cyangwa yakozemo amakosa hakaba hazafatwa icyemezo binyuze mu nzira nk’iyo bisanzwe binyuramo, kumukura mu ntwari cyangwa se kumugabanya mu ntera.”

Icyo gihe, bisaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse burenze ubwakozwe agirwa intwari ‘kugira ngo hatabaho akarengane’.

Mu gihe umuntu agomeye u Rwanda yarambitswe impeta y’ishimwe, Nkusi avuga ko “Wa muntu asubiye inyuma agahemukira u Rwanda, akaba umuhemu agahemukira isi, ngira ngo n’umudari yawamburwa ariko ntabwo byari byaba, turanizera ko bitazabaho.”

Kugeza ubu hari amazina asaga 200 y’abanyarwanda basabiwe gukorwaho ubushakashatsi kugira ngo bashyirwe mu ntwari, abandi babe bambikwa impeta z’ishimwe.

Nkusi yavuze ko hari abo ubushakashatsi bwamaze gukorwa, amazina yabo n’ibikorwa bishyikirizwa izindi nzego zibishinzwe ngo zibafateho umwanzuro.

Uyu mwaka ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’intwari bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Hazatangwa ibiganiro bitandukane hifashishijwe itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

Umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yashyiraga indabo ku gicumbi cy'Intwari i Remera mu mujyi wa Kigali
Abo mu muryango w'intwari Gisa Fred Rwigema ubwo bashyiraga indabo ku mva ye umwaka ushize
Imiryango y'abagizwe intwari buri mwaka yifatanya n'Abanyarwanda mu kuzirikana ubutwari bwabo
Zimwe mu mva z'intwari ku gicumbi cyazo giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali
Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu, Imanzi, Imena n'Ingenzi
Bamwe mu bigaga i Nyange banze kwitandukanya ubwo bari bagabweho igitero n'Abacengezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .