Muri Gashyantare 2024, Perezida Macron yatangaje ko mu gihe NATO itekereza guha Ukraine inkunga yo kuyifasha guhangana n’u Burusiya, ikwiye no gutekereza ku buryo yakoherezayo abasirikare.
Ni amagambo bimwe mu bihugu bigize NATO byateye utwatsi ku mugaragaro, bigaragaza ko iki cyemezo cyatuma uyu muryango ujya mu ntambara yeruye n’u Burusiya.
Umwe mu bayobozi bo muri Amerika yatangarije ikinyamakuru Bloomberg ko Macron atari akwiye kuvuga aya magambo, kuko yatuma u Burusiya bukeka ko hari abasirikare NATO yohereza muri Ukraine.
Uyu muyobozi utatangarijwe amazina, yavuze ko byagira ingaruka mbi kuri NATO, kuko bishobora kuba imbarutso hagati y’uyu muryango n’u Burusiya.
Perezida Macron yavuze aya magambo mu gihe u Burusiya buvuga ko hari bimwe mu bihugu bigize NATO byohereje abasirikare babyo muri Ukraine kugira ngo bayifashe gukoresha intwaro zihambaye byayihaye. Muri ibyo harimo u Bufaransa n’u Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!