Assange washinze urubuga WikiLeaks ruzwiho kumena amabanga ya politiki z’ibihugu bitandukanye, yahungiye muri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza mu 2012 nyuma y’imyaka ibiri afashije Umunyamerikakazi Chelsea Manning gushyira hanze amabanga y’ubutasi bwa Amerika.
Nyuma y’igitutu, mu 2019 Leta ya Equateur yamwambuye ubuhungiro yari yaramuhaye muri iyi Ambasade, Polisi y’u Bwongereza yahise imuta muri yombi, hashingiwe ku busabe bwa Amerika.
Amerika ikurikiranye kuri Assange ibyaha birimo kumena amabanga y’ubutasi n’aya dipolomasi, irifuza ko u Bwongereza bwamwohereza i Washington D.C, ariko bisaba gutegereza icyemezo cy’urukiko.
Muri Mutarama 2021, urukiko rwo mu Bwongereza rwafashe icyemezo cy’uko Assange atakoherezwa, bitewe n’impungenge z’uko yakwiyahura mu gihe yaba afungiwe muri Amerika.
Abanyamategeko ba Amerika barajuriye, bamenyesha urukiko ko nagera i Washington D.C azafatwa neza ku buryo atatekereza kwiyahura. Urukiko rwo mu Bwongereza rwashize impungenge, rwemera ko yoherezwa.
Assange yongeye kujurira, agaragaza ko ubutabera bwa Amerika butazamufata neza nk’uko bwabivuze. Urukiko rwemeye ubu busabe, rumwemerera kujurira.
Mu gihe Assange yakoherezwa muri Amerika, agatsindwa urubanza, yazakatirwa igifungo cy’imyaka 175. Ubu afite imyaka 52 y’amavuko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!