00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Julian Assange yongeye gusimbuka koherezwa muri Amerika imuhiga bukware

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 March 2024 saa 06:23
Yasuwe :

Urukiko rwo mu Bwongereza rwahaye umwanditsi Julian Assange, ukomoka muri Australia amahirwe yo kujuririra icyemezo cyo kumwohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zimuburanishe.

Assange washinze urubuga WikiLeaks ruzwiho kumena amabanga ya politiki z’ibihugu bitandukanye, yahungiye muri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza mu 2012 nyuma y’imyaka ibiri afashije Umunyamerikakazi Chelsea Manning gushyira hanze amabanga y’ubutasi bwa Amerika.

Nyuma y’igitutu, mu 2019 Leta ya Equateur yamwambuye ubuhungiro yari yaramuhaye muri iyi Ambasade, Polisi y’u Bwongereza yahise imuta muri yombi, hashingiwe ku busabe bwa Amerika.

Amerika ikurikiranye kuri Assange ibyaha birimo kumena amabanga y’ubutasi n’aya dipolomasi, irifuza ko u Bwongereza bwamwohereza i Washington D.C, ariko bisaba gutegereza icyemezo cy’urukiko.

Muri Mutarama 2021, urukiko rwo mu Bwongereza rwafashe icyemezo cy’uko Assange atakoherezwa, bitewe n’impungenge z’uko yakwiyahura mu gihe yaba afungiwe muri Amerika.

Abanyamategeko ba Amerika barajuriye, bamenyesha urukiko ko nagera i Washington D.C azafatwa neza ku buryo atatekereza kwiyahura. Urukiko rwo mu Bwongereza rwashize impungenge, rwemera ko yoherezwa.

Assange yongeye kujurira, agaragaza ko ubutabera bwa Amerika butazamufata neza nk’uko bwabivuze. Urukiko rwemeye ubu busabe, rumwemerera kujurira.

Mu gihe Assange yakoherezwa muri Amerika, agatsindwa urubanza, yazakatirwa igifungo cy’imyaka 175. Ubu afite imyaka 52 y’amavuko.

Julian Assange yemerewe kujurira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .