00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha imbuga nkoranyambaga beretse Leta ibyo ikwiriye kwitaho mu kurandura imikoreshereze mibi yazo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 March 2024 saa 01:41
Yasuwe :

Abakorera itangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga, basabye leta kubanza gukemura ibibazo biyireba biri muri izi mbuga kugira ngo na yo biyorohere mu guhangana n’abazikoresha mu buryo bushobora koreka umuryango nyarwanda.

Ni ibitekerezo batanze kuri uyu wa 27 Werurwe 2024 mu nama nyunguranabitekerezo yari yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’itangazamakuru hagamijwe kureba uko izi mbuga zakoreshwa kinyamwuga.

Ni ibiganiro byateguwe n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD).

Umuyobozi Mukuru wa GLIDH, Dr Tom Mulisa ati “Icyari kigamijwe ni ukuganira, tukareba ngo mbese amakuru dushyira kuri internet aba yasesenguwe? Tukamenya uko twatahura amakuru atari yo, ingaruka zayo hanyuma tugafata ingamba ariko n’uburenganzira bw’abatanga amakuru bwubahirijwe.”

Abakoresha izi mbuga bagaragaje ko icya mbere gituma ibi bibazo bidakemurwa ari uko ibiganiro bibyigaho bitumirwamo abagerageza kuzikoresha neza gusa, ba bandi babizambya bakirengagizwa.

Manirakiza Théogène washinze umuyoboro wa YouTube wa Ukwezi TV, ati “Iyo tuganira ntiwumva batubwira ibyo dukora ahubwo batubwira iby’abandi bakora. Muri make uri kumwe n’abantu batari bo.”

Uyu munyamakuru ashimangira ko abagerageza gukora neza harebwa uko bakwitabwaho na bo bagashyira imbaraga mu guhangana n’ababikora nabi nkana.

Yavuze ko ko YouTube ubwayo yifitiye amategeko yayo, bityo igihugu kiramutse gikoranye na yo bya bibazo byaba amateka.

Uyu munsi YouTube ifite ibyicaro mu bihugu bitandukanye, ibifasha no kumenya uko yafatanya na byo mu gukumira ibyo ibyo bihugu biziririza.

Ati “Gukorana na YouTube ikaza aha, byazamura ubukungu bw’igihugu kurusha uko abantu babitekereza, bigakemura n’ibyo bibazo byose.”

Yatanze urugero rwo mu bihugu byo muri za Eswatini na za Afurika y’Epfo, aho abagore baho bagaragaza amabere YouTube ntigire icyo ibikoraho, nyamara ahandi bigakumirwa.

Ati “YouTube yabanje kujya ibakumira. Ibyo bihugu byagiye mu biganiro byerekana ko ibyo bintu batabifata nk’ibibazo kuko ari umuco wabyo. Uzabikora iwabo nta kibazo, ariko uzabikorera ahandi nk’i Kigali azahanwa. Ni uko bikora”.

Yavuze ko ku Rwanda byoroshye kwicarana n’uru rubuga, rukerekana umurongo ntarengwa, ubirenzeho agakumirwa.

Ati “YouTube niba ifite icyicaro ku Kacyiru, RIB izayibwira iti uyu muntu yakoze bya bintu bihabanye n’amategeko yacu. Icyo kiganiro kizahita gikurwaho. Nk’igihugu gisanzwe gishyiraho amategeko biroroshye ko ibi bintu cyabikemura.”

Gushyira mu nzego abantu basobanukiwe n’imikorere y’izi mbuga, na byo ni indi ngingo yasabwe gukurikizwa kugira ngo, abantu bakemure ikibazo bazi aho kiri.

Rimwe ngo Manirakiza yigeze kuganira n’umwe mu bashinzwe guhangana n’ibi bibazo amubaza niba YouTube y’umuntu runaka ifite agaciro ka miliyoni 50 Frw bayimwibye yagarurwa.

Ati “Icyo gihe yarambajije ngo ibyo bibaho se? Ubona nta byo azi. Uwo azampa ubutabera gute nimpura n’icyo kibazo?”

Mugenzi we witwa Dushimimana Jackson na we washinze Umuyoboro wa YouTube uzwi nka Red Blue JD yavuze ko nubwo mu Rwanda uru rubuga rukomeje gukoreshwa na bamwe nabi ariko hari ubwo bitizwa umurindi n’uko kuhinjiriza bigoye.

Yerekanye ko kugeza ubu mu Rwanda amatangazo yishyura yafunzwe muri za video bakora, bikaba ikibazo na cyane ko ibyo barushyiraho birebwa cyane n’Abanyarwanda kuko bikorwa mu Kinyarwanda.

Ati “Video ishobora kurebwa n’abantu ibihumbi 200, barimo ababa mu Rwanda ibihumbi 180, ibihumbi 20 bisigaye byayirebeye hanze y’igihugu, ugasanga abo hanze yacyo ni bo bakungura twa tuvungukira.”

Yakomeje avuga ko ibigo bishinzwe itangazamakuru bishaka kugenzura ibintu bidafasha mu kurinda kuko “niba ukuyeho ayo matangazo yishyura, igihugu kikaba kitagira uburyo bwo gufata amafaranga (monetization), kuki ushaka abo bantu ngo bakore ibi n’ibi?”

Yavuze ko abakoresha izi mbuga bahitamo gukora amanyanga bakajya kwibaruza nk’abakorera mu bindi bihugu byashyizeho ubwo buryo kugira ngo babone uko bishyurwa.

Ati “Nko muri Kenya abakoresha imbuga zaho batangiye guhabwa uburyo bwo kwakira amafaranga aziturukaho (monetization). Ubu ushyiramo ko uba Kenya na we bakabuguha.”

Umushahara w’intica ntikize mu itangazamakuru, indi birantega

Raporo yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yagaragaje ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi n’ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Ni amafaranga yagaragajwe nk’intica ntikize adashobora gufasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuryango, Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko izi mbuga zazanye ikintu cyo guharanira ubwigenge kuri bamwe bamaze imyaka agahishyi bakora badahembwa, kuko itangazamakuru ari uko ryubatse.

Ati “Abantu bakoze akazi badahemberwa imyaka n’imyaniko abayobozi bamwe barebera. Ufashe minisiteri uyihaye umuntu nka Gatabazi. Ni we ushinzwe itangazamakuru, kandi uzi urugendo rwe rwa politiki n’ibiberamo. Urabona twagera kuki se?”

Hakuzwumuremyi yavuze ko ikindi gikomeje gusubiza ibintu irudubi ari uko ikibazo abakoresha izi mbuga bahezwa nyamara bagaburira abaturage ibyo bakunze, akavuga ko byarebwaho, “ubushobozi bw’igihugu ntibwiharirwe na bamwe” akizeza ko nibikemuka n’ibibazo biri muri uyu mwuga bizakemuka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB, Rushingabigwi Jean Bosco yavuze ko nyuma y’igihe higwa kuri ibi bibazo byose ariko ntibikemuke kuri ubu ibintu byahindutse hafatwa ingamba nshya.

Yavuze ko ubu hashyizweho ihuriro ry’abantu bose bafite aho bahurira n’itangazamakuru, buri rwego ruhagarariwe bazajya bahura byibuze rimwe mu gihembwe bakaganira ku mbogamizi riri guhura na zo hagafatwa n’ingamba zo kubikemura, bigakemurwa rugikubita.

Ati “Niba tuvuga ngo itangazamakuru ntiribasha gutunga abarikora, aha twese tukareba icyo dukora ngo gikemuke. Niba ari ubumenyi buke bukazamurwa,”

Aba banyamakuru beretswe uko izi mbuga zikomeje kwitabirwa cyane mu kuba isoko y’amakuru aho nka WhatsApp yihariye 87,1%, YouTube 68,3%, Facebook 64,9%, Instagram 26,6%, Twitter 21,8%, Telegram 8,1%, Snapchat 5,9%, LinkedIn 2,6% izindi zikiharira 1,1%, bityo ko kuzikoresha nabi bishobora koreka imbaga.

Manirakiza Théogène washinze Umuyoboro wa YouTube wa Ukwezi TV yasabye ko leta yareba uko ikorana na YouTube mu buryo butaziguye mu gushyira iherezo ku bibazo by'abayikoresha nabi
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB, Rushingabigwi Jean Bosco yavuze ko ibibazo biri mu itangazamakuru byatangiye kuvugutirwa umuti
Abo mu nzego zifite aho zihurite n'itangazamakuru, bagaragaje ibibazo bizirimo n'uburyo byakemurwa
Ibiganiro bigaruka ku gukoresha imbuga nkoranyambaga bya kinyamwuga byitabiriwe n'abazikoresha mu buryo butandukanye basakaza amakuru
Umuyozi Mukuru wa GLIDH, Dr Tom Mulisa, yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu bufatanye bw'ibigo bifite aho bihuriye n'itangazamakuru kugira ngo rikorwe kinyamwuga
Abafite aho bahuriye n'itangazamakuru berekanye icyaba umuti ku bibazo bikomeje kuba agatereranzamba muri uru rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .