Icyemezo cyo kugabanya ingengo y’imari ya Guverinoma y’u Bufaransa cyatewe n’uko amafaranga bwashoye mu mwaka w’ingengo y’imari ushize yarenze ayo bwinjije ho miliyari 144 z’Amayero.
Mu gihe u Bufaransa buri muri iki gihombo, muri Gashyantare 2024 Perezida Macron yagiranye na Volodymyr Zelensky amasezerano yo kumuha iyi nkunga ifite aka gaciro k’Amayero, gusa ntabwo Abafaransa babyumva kimwe.
Bamwe mu bahagarariye ishyaka Renaissance riri ku butegetsi mu Bufaransa, bavuga ko batumva ukuntu igihugu cyabo cyaha Ukraine inkunga ifite aka gaciro mu gihe buteganya kugabanya ingengo y’imari.
Nk’uko ikinyamakuru Le Monde cy’Abafaransa cyabitangaje, Umudepie Mathieu Lefevre, yavuze ko abaturage babona ko aya mafaranga ari menshi. Ati “Abaturage batubaza impamvu tuzaha Ukraine miliyari 3 z’Amayero. Ni amafaranga menshi.”
Gushyira mu bikorwa aya masezerano ni icyemezo kitazorohera Perezida Macron bitewe n’ibi bibazo by’ingengo y’imari. Umwe mu mivuno ashobora guca harimo kongerera agaciro inkunga u Bufaransa buzohereza i Kyiv.
Izi mpaka zikomeje mu gihe u Bufaransa buteganya kohereza muri Ukraine imbunda 78 za Caesar zitwarwa n’amakamyo, hagamijwe kuyongerera imbaraga zo guhangana n’ingabo z’u Burusiya zayishojeho intambara muri Gashyantare 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!