00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yaburiye NATO indege za F-16 nizoherezwa muri Ukraine

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 March 2024 saa 11:52
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yijeje ko igihugu cye kitazigera kigaba ibitero ku bihugu bigize umuryango w’ubutabarane wa NATO, gusa aburira ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 niziramuka zoherejwe muri Ukraine, zizahanurwa nta kabuza.

Putin yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere.

Yavuze ko ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zasenyukaga mu 1991, NATO yarenze ku masezerano yo kurenza imbibi yari ifite nyamara ngo yabirenzeho u Burusiya burabyihorera.

Putin yongeyeho ko nubwo NATO yabatengushye, nta gahunda bafite yo kugaba ibitero ku bihugu biyigize.

Ati “Nta migambi yo kurwana dufite. Ibivugwa ko tuzagaba ibitero kuri Pologne n’ibihugu byo mu Nyanja ya Baltique ndetse na Tchèque, nta shingiro bifite.”

Mu ntambara u Burusiya bumazemo iminsi na Ukraine, ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko bizohereza indege za F-16 muri Ukraine.

Ni zimwe mu ndege z’intambara zizwiho kugenda ku muvuduko mwinshi kandi zikarasa kure, ku buryo zishobora guhindura isura y’urugamba.

Putin yavuze ko izo ndege niziramuka zihageze, bazasirasa byanze bikunze.

Ati “Nibaramuka batanze izo F-16 kandi batangiye no gutoza abapilote, ntacyo bizahindura ku rugamba. Tuzashwanyaguza izo ndege nkuko turi gushwanyaguza ibifaru byabo.”

Yavuze ko izo ndege zifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu kirimbuzi ku buryo igihugu cyose bazazishyiramo hafi y’u Burusiya, ngo byanze bikunze icyo gihugu kizaraswaho.

U Bubiligi, Norvège n’u Buholandi ni bimwe mu bihugu byatangaje ko bizatanga inkunga ya F-16 muri Ukraine.

Indege za F-16 Putin yavuze ko zifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu kirimbuzi ari nayo mpamvu batazemera ko bishyirwa hafi y'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .