00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yinjiye mu bucuruzi bwa Bibiliya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 March 2024 saa 09:49
Yasuwe :

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu bucuruzi bwa Bibiliya, asobanura ko ashaka ko Abanyamerika bagira umuco wo gusenga Imana.

Mu butumwa yatangarije ku rubuga nkoranyambaga yashinze rwa Truth Social kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, Trump yasobanuye ko ubu bucuruzi buri muri gahunda yise ‘Imana Ihe Amerika Umugisha’.

Yagize ati “Icyumweru gitagatifu cyiza! Ubwo twerekeza ku wa Gatanu Mutagatifu na Pasika, mbasabye kugura Bibiliya ya God Bless The USA. Abanyamerika bose bakeneye Bibiliya mu ngo zabo. Ni cyo gitabo nkunda cyane. Tugomba gutuma Amerika yongera gusenga.”

Trump yasobanuye ko itorero n’ubukirisitu biri kubura muri Amerika, ati “Nizeye neza ko dukeneye kubigarura kandi tugomba kubyihutisha.”

Iyi Bibiliya iri kuri internet irahenze ugereranyije n’izindi kuko Trump ari kuyishyuza amadolari 59,99. Igaragaramo inyikirizo y’indirimbo ‘God Bless The USA’ y’umuhanzi Lee Greenwood, kopi y’Itegeko Nshinga n’ijambo ry’ubwigenge bwa Amerika.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byasobanuye ko Trump ashobora kuba yinjiye muri ubu bucuruzi kugira ngo bumufashe kwikura mu gihombo yatewe n’imanza nyinshi amazemo iminsi.

Urukiko rw’Ubujurire rwa New York ruherutse gusaba Trump kwishyura mu minsi 10 amande ya miliyoni 175 z’amadolari kubera ko yatanze amakuru atari yo ku mutungo we, yarenza iki gihe akazishyura miliyoni 454 z’amadolari.

Mu rundi rubanza umwanditsi Elizabeth Jean Caroll yamurezemo kumuharabika, Trump yemeye gutanga ingwate ya miliyoni 92 kugira ngo adafungwa.

Trump yasabye Abanyamerika kugura Bibiliya yashyize ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .