Ubwo Biden yari mu mujyi wa Raleigh muri Leta ya North Carolina kuri uyu wa 26 Werurwe 2024, yagaragaje ko abaherwe b’Abanyamerika bakwiye kujya batanga umusoro uri ku gipimo cya 25%, kivuye ku 8.2%.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gihe abaherwe bakongera umusoro batanga, Amerika yakwinjiza miliyari 400 z’amadolari ya Amerika mu myaka 10 iri imbere. Yahereye aha avuga ko aya mafaranga yakwifashishwa mu kwita ku bazize ibikorwa by’umubazi.
Biden yagize ati “Mutekereze icyo twakoresha ayo mafaranga. Twabasha guhangana n’ibyuho by’amafaranga, twakora byinshi, birimo gukora ibishoboka, tukita kuri Ukraine tukiye mu maboko y’uriya mubazi Putin.”
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu atakabaye avuga amagambo nk’aya.
Peskov yagize ati “Niba Perezida wa kiriya gihugu akoresha amagambo nk’ariya, biteye isoni.”
Biden kuva yajya ku butegetsi ntiyumvikana na Putin. Nko mu 2021 yamwise umwicanyi, akoresha andi magambo agaragaza ko mugenzi we ari umuntu mubi kuva yashoza intambara muri Ukraine mu 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!