00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwatangaje ko Ukraine yari yiteguye kwakira nk’intwari abagabye igitero i Moscow

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 March 2024 saa 03:46
Yasuwe :

Umuyobozi w’urwego rw’u Burusiya rushinzwe umutekano (FSB), Aleksandr Bortnikov, yatangaje ko Leta ya Ukraine yari yiteguye kwakira nk’intwari abagabye igitero ku nyubako iberamo ibitaramo ya Crocus City Hall i Moscow.

Abagabo bane (Dalerdzhon Mirzoyev, Saidakrami Murodali Rachabalizoda, Shamsidin Fariduni na Mukhammadsobir Fayzov) bafatiwe hafi y’umupaka w’u Burusiya na Ukraine nyuma yo kugaba iki gitero mu ijoro rya tariki ya 22 Werurwe 2024. Bose bagejejwe mu rukiko, bemera uruhare rwabo.

Nk’uko ikinyamakuru RT cyabitangaje, Bortnikov kuri uyu wa 26 Werurwe 2024 yatangaje ko amakuru y’ibanze Urwego rw’iperereza rwabonye ari uko Ukraine yari yiteguye gufasha aba bagabo gucika inzego z’u Burusiya.

Umunyamakuru Pavel Zarubin yamubajije niba abohereje aba bagabo barifuzaga ko bapfira mu gitero, asubiza ko atari ko biri, kuko iyo biba ari ko byateguwe, ntabwo bari gufatwa bahunga.

Icyakoze, ngo ibanga u Burusiya bwamenye ni uko bagombaga kwakirwa na Ukraine nk’intwari. Bortnikov yabivuze ati “Reka nkumenere ibanga rito. Ku rundi ruhande bari kwakirwa nk’intwari.”

Ibi yabishingiye ku kuba Ukraine ihanganye n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022 ubwo bwayishozagaho intambara.

Abantu 139 bapfiriye muri iki gitero, abandi 150 barakomereka. Inzego z’umutekano z’u Burusiya zataye muri yombi abandi 11 zikekaho kukigiramo uruhare, baba abari imbere muri iki gihugu n’abo hanze yacyo.

Iyi nyubako yangiritse ku gice cyo hejuru
Bortnikov yatangaje ko Ukraine yari yiteguye kubakira nk'intwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .