Perezida Zelenskyy yabinyujije kuri konti ye ya X, agaragaza ko Lt Gen Gen Oleh Ivashchenko yumva neza imirimo y’ubutasi n’intego igihugu gifite muri iki gihe.
Yagize ati “Mu bihe by’intambara hari ibibazo bitareba abaturage rusange ubutasi buba bugomba kumenya byihuse kandi neza. Ukraine igomba kugira imbaraga ahantu hose ubutegetsi bwa Putin bushatse kungukira.”
Yahamije ko ubutasi bwa Ukraine bugomba gukorera mu bihugu byose iki gihugu gifitemo icyungu cyanwa aho gishobora kuzigira.
Ati “Ahantu hose ubutegetsi bwa Putin bushaka kuvana inyungu, zigomba gutsindirwa na Ukraine.”
Mu 2021, Oleh Ivashchenko yari yagizwe umwungiriza wa mbere w’umuyobozi mukuru mu rwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi muri Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!