00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Perezida Zelenskyy yashyizeho umukuru w’ubutasi mpuzamahanga

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 28 March 2024 saa 07:26
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko yashyizeho Lt Gen Oleh Ivashchenko nk’umuyobozi mukuru ushinzwe ubutasi mpuzamahanga, amusaba gukora ku buryo aho ubutegetsi bwa Putin bwenda kunguka amaboko Ukraine ari yo ihakura inyungu.

Perezida Zelenskyy yabinyujije kuri konti ye ya X, agaragaza ko Lt Gen Gen Oleh Ivashchenko yumva neza imirimo y’ubutasi n’intego igihugu gifite muri iki gihe.

Yagize ati “Mu bihe by’intambara hari ibibazo bitareba abaturage rusange ubutasi buba bugomba kumenya byihuse kandi neza. Ukraine igomba kugira imbaraga ahantu hose ubutegetsi bwa Putin bushatse kungukira.”

Yahamije ko ubutasi bwa Ukraine bugomba gukorera mu bihugu byose iki gihugu gifitemo icyungu cyanwa aho gishobora kuzigira.

Ati “Ahantu hose ubutegetsi bwa Putin bushaka kuvana inyungu, zigomba gutsindirwa na Ukraine.”

Mu 2021, Oleh Ivashchenko yari yagizwe umwungiriza wa mbere w’umuyobozi mukuru mu rwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi muri Ukraine.

Perezida Zelenskyy yashyizeho Lt Gen Oleh Ivashchenko nk’umuyobozi mukuru ushinzwe ubutasi mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .