00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelenskyy yirukanye umuyobozi w’akanama gashinzwe umutekano

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 27 March 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yirukanye Umuyobozi Mukuru w’Akanama gashinzwe umutekano w’igihugu n’ingabo muri Ukraine, Aleksey Danilov amusimbuza Aleksandr Litvinenko.

Itangazo rikura mu mwanya Aleksey Danilov ryanyujijwe ku rubuga rw’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Ukraine, icyakora ntihatangazwa impamvu nyamukuru y’icyo cyemezo.

Litvinenko wahawe iyo mirimo mishya yari akuriye ubutasi bwo hanze y’igihugu, imirimo yagawe muri Nyakanga 2021 avuye ku mwanya w’umuyobozi mukuru wungirije wa kariya kanama yaragijwe.

Ubusanzwe Danilov yari umugabo uzwiho gukoresha imbwirwaruhame zikakaye abenshi batatinyaga kwita igitugu kabone nubwo yabaga ari kurwanira ishyaka igihugu cye.

Nko mu mpera za 2021 ubwo Ukraine yari ihanganye n’ibibazo by’abasirikare bake, mu mujinya mwinshi yavuze ko Abanya-Ukraine bose bagomba gukura vuba bakajya ku rugamba.

Ikindi gikomeye ni uko Danilov bivugwa ko atari akunzwe na busa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi bari inyuma ya Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, na none bitewe n’amagambo ye yigeze gukoresha kuri OTAN.

Mu Ukuboza 2023 yavuze ko amasezerano mu bya gisirikare y’uyu muryango wo gutabarana agomba gushyirwa ku ruhande, cyane ko nta na rimwe riteganya uburyo ingabo zawo zakoherezwa gutabara Ukraine mu bibazo irimo.

Yakunze kugaragara asabira Ukraine intwaro zikomeye, akavuga ko gutsindwa kw’iki gihugu kuzasiga isura mbi n’ikimwaro ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byose.

Muri Gashyantare 2024 Danilov yavuze ko intwaro zose ziremereye ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU bifite zikwiriye zose guhabwa igihugu cye kuko ngo byo bitazigera bizikenera.

Mu byumweru bishize Danilov yumvikanye asa n’utuka umwe mu bayobozi b’u Bushinwa, bahagarariye iki gihugu mu bibazo bitandukanye bihuza Aziya n’u Burayi.

Icyo gihe u Bushinwa bwari bwatambamiye ibiganiro byagombaga kubera mu Busuwisi bigaruka ku ntambara ya Ukraine, ibiganiro byari byateganyijwe ko u Burusiya butabyitabira.

Danilov yakunze kumvikana cyane mu mvugo zikomeye cyane, aho mu 2023 yavuze ko Abarusiya nta bumuntu bagira kuko bakomoka muri Aziya ndetse avuga ko aho azahurira na bo hose atazatekereza kabiri kugira ngo abice.

Aleksey Danilov wari ukuriye akanama gashinzwe umutekano n'ingabo muri Ukraine yirukanywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .