00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Imibiri 70 y’imfungwa zapfuye mu buryo bw’amayobere yashyinguwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2022 saa 10:52
Yasuwe :

Imirambo y’imfungwa 70 zo muri gereza nini kurusha izindi muri Philippines yashyinguwe mu buryo bwa rusange kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho ibonetse yaratangiye kwangirikira aho yari iri mu buruhukiro bwo mu Murwa mukuru w’iki gihugu, Manila.

Iyi mirambo iri mu igera ku 176 yatahuwe na polisi mu igenzura yakoze ku rupfu rw’imfungwa yashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru mu Ukwakira umwaka ushize.

Benshi bapfuye bazize impamvu zisanzwe nk’uko byatangajwe na Cecilia Villanueva, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza mu rwego rw’amagereza.

Villanueva yavuze ko imirambo 127 yari yaratangiye kwangirika ndetse ntibyashobokaga ko ikorerwa isuzuma rya muganga.

Iyo mirambo yasanzwe mu nzu y’uburuhukiro mu Ukuboza 2021 ndetse imiryango y’abapfuye igwiriyemo ikennye ntiyari yarigeze igaragaza ko yabuze abayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .