Mykhailo Podolyak yavuze ko abasirikare bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 13 bamaze kwicwa. Icyakora iyi mibare ntabwo iremezwa n’igisirikare cya Ukraine.
Aganira na Televiziyo ya Ukraine, Podolyak, yavuze ko iyi mibare yaturutse mu masuzuma yakozwe na Perezida Zelensky ubwe.
Podolyak yatangaje ko nibura abasirikare b’u Burusiya ibihumbi 100 bamaze kwicwa, mu gihe abakomeretse bari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 150.
BBC yanditse ko abasivili nibura 3600 bari bamaze kwicirwa mu ntamara kugeza muri Kamena uyu mwaka.
Muri Kamena uyu mwaka byatangajwe ko nibura abasirikare bari hagati ya 100 na 200 bapfaga ku munsi.
Ku rundi ruhande, imibare yatangajwe na Ukraine ikomeje kwibazwaho kuko mu kwezi gushize, Umugaba Mukuru w’ingabo za Amerika, General Mark Milley, yatangaje ko abasirikare ibihumbi 100 ba Ukraine n’abandi bangana gutyo b’u Burusiya bishwe cyangwa bagakomerekera mu ntambara.
Perezida wa komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula Von der Leyen, kuwa Gatatu w’iki cyumweru yatangaje ko abasirikare ba Ukraine ibihumbi 100 bamaze kwicwa. Nyuma yaho byatangajwe ko iyi mibare ari iy’abishwe n’abakomeretse.
EU igaragaza ko nibura abanya-Ukraine b’abasivili ibihumbi 20 bamaze kwicwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!