00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe bemeye guhara ubuzima bwabo: Icyubahiro n’agaciro byahabwaga umugore mu Rwanda rwo hambere

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 November 2020 saa 06:42
Yasuwe :

Uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu byirahirwa ku Isi kubera guha agaciro umugore n’umukobwa ndetse no kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore mu nzego zitandukanye, intambwe yarugejeje aha ntiyatewe mu munsi cyane ko n’abahanga bemeza ko iyi ndangagaciro ruyivoma mu mateka.

Ku Isi yose u Rwanda ruza mu bihugu bifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko no mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, uretse ibi ruri kandi mu bihugu bike aho umwana w’umukobwa n’umuhungu bahabwa amahirwe angana yaba mu kwiga ndetse no mu kazi.

Iyi ni intambwe yabashije guterwa n’u Rwanda mu gihe hari ibihugu bikomeye ku Isi bitarabasha kuyigeraho bigishinjwa guhonyora uburenganzira bw’abagore, ingero ni nk’ibigendera ku mahame y’idini ya Islam cyane cyane iby’Abarabu.

Abahanga mu mateka berekana kuva kera na kare Abanyarwanda bari bazi agaciro k’umugore kandi bakamwubaha, bityo bakemeza ko kubaha umugore no kumuha agaciro atari ibya vuba nubwo byagiye birushaho kunozwa ndetse bagahabwa uburenganzira ku byo babuzwaga n’umuco mbere.

Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Maurice Mugabowagahunde, avuga ko kubaha no guha agaciro umugore atari bishya, ko na kera umugore yabonekaga mu nzego zikomeye kandi no mu muryango akubahwa.

Ati “Mu Rwanda rwa kera umugore yari afite umwanya w’ibanze yabonekaga hose no kugera mu nzego zo hejuru yaba iza politike iz’ubuyobozi ndetse n’izi ngabo.”

Kuba umugore yarafatwaga nk’uw’agaciro bigaragarira mu buryo mu muco w’Abanyarwanda nta Mwami wimaga adafite nyina kugeza nubwo iyo yabaga yarapfuye bamushakiraga undi mugore ujya muri uwo mwanya icyo gihe akitwa ‘Umugabekazi w’Umutsindirano’.

Kwemera ko abagore bashoboye mu Rwanda rwo hambere kandi byagaragaraga nk’igihe Umwami yimaga Ingoma akiri muto, kuko igihugu cyayoborwaga na nyina afatanyije n’abandi kugeza igihe umwami azakurira.

Umugabekazi wamenyekanye cyane muri izi nshingano ni Nyirayuhi Nyiratunga kuko yayoboye igihe kinini kugeza igihe umuhungu we Yuhi Gahindiro akuriye.

Mu gihe uyu Mugabekazi yatwaye, abahanga mu mateka bemeza ko yayoboye neza ndetse akora ibikorwa byinshi abifashijwemo na se wabo wa Yuhi Gahindiro witwaga, Semugaza.

Iyo bagaragazaga ubushobozi bajyaga mu myanya ikomeye

Mu Rwanda rwo hambere umugore wagaragazaga ubushobozi mu kintu runaka nubwo cyaba igisanzwe kimenyerewe ku bagabo yahabwaga umwanya akagaragaza ubushobozi bwe.

Abamenyekanye cyane mu gukora inshingano zisanzwe zimenyerewe ku bagabo harimo Umugabekazi Murorunkwere wari umugaba w’ingabo mu bitero byagabwe ku Idjwi. Gusa bageze ahazwi nk’i Nyamirundi izi nshingano zifatwa na musaza we witwaga Ngirumbanje.

Mu bandi bagore bagaragaje ubushobozi budasanzwe, Mugabowagahunde yavuze ko harimo Nyiramuhanda wabaye Umwiru ku ngoma ya Yuhi Gahindiro kubera uburyo yari yarahirimbanye ndetse akitambika umugambi wa ba se wabo wa Gahindiro bashatse kumwicana na nyina akiri muto.

Mu bandi bagore bamenyekanye cyane mu buyobozi no mu kwitangira igihugu harimo nk’uwitwa Nyirakigwene wabaye umutware ku ngoma ya Rwabugiri, ndetse n’ubu ifoto ye ikaba ikigaragara mu nzu Ndangamateka.

Undi mugore wamenyakanye cyane mu mateka y’u Rwanda ni Nyirarumaga wabaye Umugabekazi w’umutsindirano wa Ruganzu Ndoli, nyuma y’uko nyina yari yariciwe mu Miko y’abakobwa (Ubu ni muri Ngororero) nawe agahungishirizwa i Karagwe kwa Nyirasenge witwaga Nyabunyana.

Nyuma y’aho agarutse kuyobora u Rwanda, Nyirarumaga yahawe kuba Umugabekazi kubera uruhare yari yaragize mu kumuhisha.

Nyirarumaga kandi yamenyekanye nk’umwe mu basizi b’abahanga babayeho mu mateka y’u Rwanda, dore ko ari nawe wahaye ibisigo isura bifite uyu munsi.

Mu Rwanda rwo hambere kandi umugore yashoboraga kwitangira igihugu, uwamenyekanye cyane ni uwitwa Robwa aho hagati ya 1313 na 1345 ubwo u Rwanda rwari rubanye nabi n’i Gisaka we ( Robwa) na musaza we, Ruganzu Bwimba bahisemo kwitangira igihugu bamena amaraso kugira ngo batere umwaku i Gisaka, bityo u Rwanda rubashe kubaho kandi ruzakigarurire.

Uku kubaha umugore no kumuha agaciro ntibyarangiriraga gusa ku rwego rw’igihugu kuko no mu muryango ariko byari bimeze.

Mugabowagahunde yavuze ko cyaziriga gukoresha umugore imirimo y’ingufu, kuko yakoraga iyoroheje kandi akaba ari we ucunga ibizatunga urugo.

Ati “Yari umugore akaba n’umubyeyi mu muryango yari ashinzwe imirimo yo mu rugo itari iyi ngufu, iyi ngufu igaharirwa abagabo, niwe wamenyaga kuzacunga ibizatunga urugo. Icyo gihe umugabo wihaga gucunga iby’urugo bya buri munsi yaragawagwa mu bandi Banyarwanda bakamwita igisambo.”

“Umuco wemeraga ko umugore ahabwa icyubahiro cyihariye kikarindwa n’umugabo we n’urugo rwe, kuko yafatwaga nk’umuntu wungura urugo ibintu n’abana ibyo byamuheshaga icyubahiro.”

Umugabekazi, Kanjongera hamwe n'umuhungu we Musinga

Uwahohoteraga umugore yarahanwagwa bikomeye

Mugabowagahunde yavuze ko mu Rwanda rwo hambere guhohotera umugore cyari ikizira kikaziririzwa, ngo no ku rugamba ntibashoboraga kwicwa.

Ati “Kubera uruhare rukomeye umugore yagiraga mu muryango no mu bukungu yabaga yubashywe cyane, cyaraziraga kwica umugore no ku rugamba wenda bamutwaragaho iminyago.”

Akomeza avuga ko uwicaga umugore yahanwagwa bikomeye. Ati “Iyo byabaga hakagira uwica umugore umuryango we nawo wagombaga kwicirwa umuntu.”

“Icyo gihe barebaga abagore bari mu kigero cy’uwapfuye igihe babyaye uwo mwana bakaba bamwica bakavuga ko bari guhorera abo umwe wapfuye yakabaye yarabyaye.”

Aka gaciro n’icyubahiro umugore yahabwagwa mu Rwanda rwo hambere byaje gucibwa intege n’ubukoloni birushaho kuzamba ubwo amashuri gikoloni yazaga kuko yadutse abahungu batigana n’abakobwa.

Abahungu abenshi bigaga muri Group Scolaire de Butare bakiga iby’ubuyobozi , ubuganga n’ibindi , ariko abagore bakiga ibyo kumenya abana mu rugo, ukabije akiga ibyo kuba umunyamabanga n’umwarimu.

Uku kutabasha kwiga amasomo abaha amahirwe yo kugaragara mu myanya yo hejuru, byaje gutuma umubare wabo mu nzego zifata ibyemezo ukomeza kuba iyanga ndetse ibi birakomeza no mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri kuko n’amategeko yagendaga ashyirwaho atabarengerega na gato.

Uyu ni Umutware Nyirakigwene wambaraga ubutega bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .