00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo Duclert yanenzwe ko hari ingingo yarumye ihuha

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 May 2021 saa 06:48
Yasuwe :

Umwanditsi w’Umufaransa akaba n’umwarimu wigisha iby’amatageko muri Kaminuza ya Paris-Saclay, Rafaëlle Maison, yavuze ko gutekereza ko inyandiko zerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu buryo butaziguye zagaragara, “kwaba ari ukwivunira ubusa” kuko bidashoboka.

Uyu munyamategeko usanzwe yandika no ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko ayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye n’umunyamakuru wa La Vie des Idées, Florent Guénard, cyibanze ku kugaragaza byeruye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyagarukaga kuri Raporo ya Duclert yakozwe n’abahanga mu by’amateka 13 batoranyijwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ngo bacukumbure inyandiko zose zijyanye n’umubano icyo gihugu cyari gifitanye n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 maze yitirirwa Vincent Duclert wari ubayoboye; yerekanye ko u Bufaransa bwagize “uruhare ruziguye kandi rutagerenywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwaciyemo, ariko ntiyerura ngo yemeze ko bwagize uruhare muri Jenoside.

Yaje ari nka kamarampaka yari itegerejwe nyuma y’igihe kirekire haba kwitana ba mwana u Rwanda rushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside bitewe n’umubano bwari bufitanye na Guverinoma yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa, nabwo bukaruhakana ariko ntibunerekane ibimenyetso bifatika bwishingikiriza.

Perezida Macron yafashe iya mbere nyuma y’abandi bamubanjirije banze kubisobanura, ashyiraho abashakashatsi ngo bakureho urujijo.

Mu myaka ine mbere y’ikorwa ry’iyo Raporo, Rafaëlle Maison yari yanditse ko impamvu abashakashatsi b’u Bufaransa badashyira umucyo kuri izo mpaka ngo bagaragaze uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imbogamizi bahura nazo zarimo ubushakashatsi buke bwakozwe kuri Jenoside, imyigishirize yo muri Kaminuza zaho zateye bamwe kugira ubwoba iyo bayitekerejeho no kutabona aho bakura amakuru.

Rafaëlle Maison yagaragaje kandi ko hari ikibazo cyo kuba abashakashatsi bamwe batinya ko ukuri kugiye ahabona hazamo iby’amategeko no kujyanwa mu nkiko kwa bamwe bakaryozwa ibyaha bakoze, gutinya kwitwa ibiharamagara kuko uwageragezaga kugaragaza urwo ruhare wese yafatwaga nk’umunntu mubi, ndetse no kuba u Bufaransa butari bubishyigikiye.

Mu kiganiro na Guénard cyo ku wa 7 Gicurasi 2021, Maison yabajijwe niba kuba Raporo Duclert yarakozwe bisobanuye ko izo nzitizi yagaragaje mu 2015 zavuyeho, asubiza ko “inyinshi muri zo ubu zakuweho ahanini kubera impamvu za politiki”.

Yashimye ibyagaragajwe n’abashakashatsi kuko kuri we kari akazi katoroshye, ashimangira ko berekanye amakuru acukumbuye kandi arimo ubusesenguzi.

Yagize ati “Nishimiye cyane kuba barabyinjiyemo kandi bakabigaragaza kugira ngo herekanywe impamvu y’ukuri kw’amateka. Mbonye kandi ko iyi raporo yongeye kwerekena akamaro k’inyandiko z’amateka, igaruye ukugaragaza akamaro k’ibihamya,uruhererekane rw’ibyabaye, ndetse n’uruhande mpuzamahanga n’urwa politiki muri Jenoside yakozwe nyuma y’ubukoloni.”

“Kimwe mu byiza cyane by’iyi Raporo, ni uko yarenze ha handi hari hamenyerewe hagiye hahabwa umwanya igihe kinini. Ntabwo yigeze ishingira kuri ya myumvire y’isubiranamo ry’amoko, [kuvuga ko habayeho] jenoside ebyiri, no [kugaragaza] RPF nk’ umuryango uyoboza ‘igitugu.”

Rafaëlle Maison yavuze ko kuba hari inyandiko Abafaransa bavuze ko batabonye aribyo kwibazwaho

Rafaëlle Maison yashimye abashakashatsi, abanyamakuru, abanyamategeko kimwe n’imiryango y’Abarokotse bahirimbaniye kenshi ko ukuri kwajya ahagaragara; barimo François-Xavier Verschave, Sharon Courtoux, Kagabo José, Jacques Morel, Géraud de La Pradelle, Laure de Vulpian, Patrick de Saint-Exupéry n’abandi.

Igihugu cyawe ntiwagihamya icyaha

Nubwo Raporo Duclert yagaragaje amakuru menshi atari azwi ku mikoranire ya Guverinoma ya Perezida Habyarima Juvénal n’ubutegetsi bwa François Mitterand, kuvuga ko u Bufaransa bwagize “uruhare ruziguye kandi rutagerenywa” Maison avuga ko byabaye uguca ibintu hejuru no “kutabuhamya” icyaha.

Agaruka ku myanzuro ya komisiyo y’abashakashatsi bakoze iyo raporo, Maison yavuze ko kuba nta munyamateka w’umunyamahanga wayishyizwemo ngo abafashe byerekana ko hari ikindi kintu gishobora kuba cyarabayemo.

Yagize ati “Imyanzuro y’iyi Raporo ishobora kwibazwaho igasesengurwa, cyane cyane mu buryo bw’ubushakashatsi. Birashoboka ko umuntu atananyurwa no kuba Komisiyo nta banyamateka b’abanyamahanga bari bayirimo ngo bigane nayo ku mateka menshi y’u Bufaransa yaba ayo mu bihe by’ubukoloni n’aya nyuma yabwo.”

“Iyo baza kubamo byari gutuma iriya Komisiyo icukumbura ibyo ivuga ku itabashije kugeraho, bityo ntibe yabogama.”

Ubwo Raporo Duclert yamurikwaga, abayikoze batangaje ko hari inyandiko zimwe batabashije kubona, bigakekwa ko zishobora kuba zitarashyizwe mu bubiko cyangwa zikaba zarimuwe.

Ku bwa Maison, ngo bashobora kuba hari n’ubwo baba barazibonye bakanga kuzigaragaza bitewe n’uko byari kongera uburemere bwa Raporo bikaba nk’icyaha ku Bufaransa. Iyo komisiyo ibamo abanyamahanga bashoboraga kubigaragaza byose, ariko kuko n’ubundi ari abenegihugu ntibari guhamya igihugu cyabo ibyaha.

Ati “Mu by’ukuri nk’Umufaransa biragoye kwiyumvisha uruhare rw’igihugu cyawe mu by’ukuri.”

Yavuze ko kuba iyo Komisiyo yaritwaje ko itabashije kubona inyandiko zose, byayorohereje kugaragaza ko u Bufaransa nta ruhare bwagize muri Jenoside kuko ibintu byose bitari mu nyandiko.

Kuvuga ko bwagize uruhare rutagereranywa, ni nko kwanga kubyerura ngo kuko raporo isobanura ko Jenoside ari umugambi upangwa kandi ugategurwa, ndetse u Bufaransa bukaba bwarateye inkunga u Rwanda mu by’igisirikari irimo gutoza ingabo no kuruha intwaro hagati ya 1990 na 1993.

Mu minsi 25 Raporo Duclert imuritswe, u Rwanda na rwo rwamuritse Raporo Muse igaragaza ko u Bufaransa bwagize “uruhare rufatika” muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko “ntacyo bwakoze ngo buyihagarike”.

Rafaëlle Maison yanenze kuba Komisiyo yakoze Raporo Duclert yari igizwe n'Abafaransa gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .