00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo Museveni yasubije abavuga ko ari Umunyarwanda

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 10 October 2021 saa 07:32
Yasuwe :

Imyirondoro n’inkomoko bya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ni imwe mu ngingo zimaze igihe kinini zigirwaho impaka kuko hari benshi bagaragaza ko yaba akomoka mu Rwanda mu gihe we adahwema kuvuga ko ari Umugande ukomoka muri Ankole.

Kimwe mu bintu Abagande bakunze gucyurira Abanyarwanda harimo ngo n’ukuntu mwene wabo yifatiye Uganda ubu akaba ayiyoboye imyaka isaga 35.

Abantu benshi bo mu Burengerazuba bwa Uganda na bo bemera ko Museveni afite inkomoko mu Rwanda, mu bitwa Banyarwanda cyangwa impunzi z’Abanyarwanda zabaye muri Uganda mu myaka 30 mbere yo kugaruka mu Rwanda ahagana mu 1990. Ibi bamwe babishingira kukuba ngo na nyina umubyara (Esteri Kokundeka) nta rurimi rwo muri Uganda yavugaga neza mu buzima bwe bwose kandi ngo yari intyoza mu Kinyarwanda.

Impaka z’inkomoko ya Museveni ntizikunze kugaragara muri rubanda giseseka gusa kuko n’uwo yasimbuye, Apollo Milton Obote yigeze kwerura avuga ko Museveni atari Umunya-Uganda.

Mu 1980 muri Uganda habaye amatora, ishyaka rya Museveni (Uganda Patriotic Movement) ryegukana umwanya umwe mu Nteko Ishinga Amategeko yari igizwe n’abantu 126.

Ibi byababaje Museveni maze atangaza ko atemeranya n’ibyavuye mu matora ndetse yegura intwaro asubira mu ishyamba yiyemeza guhangana n’ubutegetsi bwa Obote.

Imwe mu ntwaro, Perezida Obote yakunze gukoresha arwanya uyu mugabo, ni uko yagaragazaga ko adakomoka muri Uganda.

Mu kiganiro Obote yigeze kugirana na BBC, umunyamakuru yamubajije impamvu Museveni yahisemo kurwanya ubutegetsi bwe. Undi mu gusubiza yavuze ko nawe atayizi ngo cyane ko ari n’impunzi.

Yagize ati “Simbizi, iyo nza kuba mbizi byari kunshimisha kubera ko nta kintu na gito mbiziho. Museveni ni umwe mu bari bagize akanama ka gisirikare, yari uwa kabiri ukomeye muri aka kanama, we n’abandi bari muri aka kanama bateguye amatora. Nyuma gato y’amatora yafashe umwanzuro wo kurwana. Sinumva impamvu yo kuganira nawe kuko si umuturage w’iki gihugu.”

Uru rugamba rwamaze imyaka itanu Museveni yaje kurutsinda maze ku wa 29 Mutarama 1986 arahirira kuyobora Uganda.

Nyuma yo gufata ubutegetsi, Museveni yari afite akazi gakomeye ko kunyomoza Obote wari waramaze kumvisha Abanya-Uganda ko ari Umunyarwanda.

Muri Werurwe 1986, nyuma y’amezi atatu, Museveni arahiriye kuyobora Uganda yagiriye uruzinduko muri ishuri rya NRM (ishyaka rye) ryigisha ibijyanye na Politike riherereye Namugongo.

Mu mbwirwaruhame yahaye aba banyeshuri yagaragaje ko ibyo Obote yagiye avuga ko ari Umunyarwanda ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Yagize ati “Abantu nk’aba Obote buri gihe wasangaga bashyira imbere amoko, buri gihe Obote yabaga ari kuri radiyo avuga ngo Museveni ni Umunyarwanda, ariko reka dufate ko nari we ikibazo cyaba kiri he ? Ariko Obote atekereza ko kwitwa Umunyarwanda ari ikibazo. Ikibazo mbona mu byo Obote yavuze ni uko yagaragazaga ko nishushanyaga nk’Umunyankole kandi ndi Umunyarwanda.”

Inshuro nyinshi Museveni yagiye avuga kuri iyi ngingo yagiye agaragaza ukwivuguruza kudasanzwe. Muri Mata 1992 yigeze kuvuga ko yavukiye mu Bitaro bya Mbarara ashimangira ko atazi itariki ye y’amavuko. Nyuma yaje guhindura avuga ko ari muri Ntungamo aho kuba Mbarara.

Ni ibintu byateye urujijo, abantu bibaza uburyo umuntu ashobora kutamenya ibijyanye n’amavuko ye.

Yihakanye Ubunyarwanda imbere y’Abanya-Butare

Mu mwaka Museveni yagiye ku butegetsi yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda ku butumire bwa Juvénal Habyarimana. Icyo gihe yakoresheje inzira y’ubutaka yambuka anyuze ku mupaka wa Gatuna.

Kuri uyu mupaka yasanganiwe na Habyarimana wari waje kumwakira, bombi bafata umwanya muto wo kuganiriza abaturage baturiye umupaka, bahava bafata kajugujugu iberekeza i Kigali ahakomereje ibindi bikorwa.

Muri uru ruzinduko Museveni yasuye Ikigo cy’ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi cya Rubona cyari giherereye muri Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Huye) ndetse na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu ijambo yavugiye muri stade ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Museveni yongeye kugaruka ku bibaza ku nkomoko ye.

Ati “Ubwo Obote yari ku butegetsi yagiye akoresha icengezamatwara ryo kuvuga ko ndi Umunyarwanda, ko nkomoka hano nkaba naragiye muri Uganda. Mwese ubu ndashaka kubabwira ko ntigeze mba Umunyarwanda, nta bunyarwanda buri mu gisekuru cyanjye. Iyo nza kuba Umunyarwanda ntabwo byari kuba ari bibi nta n’icyo byari kuba bintwaye ariko ukuri ni uko ntari we.”

Ku mupaka wa Gatuna, Museveni yakiriwe na Habyarimana
Mu ijambo Museveni yavuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yari ari kumwe na Habyarimana
Perezida Museveni yavuze ko nta nkomoko afite mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .