00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 11 Kanama

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 11 August 2023 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki 11 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri na kane mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’umwe uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu barimo Claire, Suzana n’abandi.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1942: Umukinnyi wa filime, Hedy Lamarr ndetse n’undi muhanzi George Antheil bahawe icyemezo kigaragaza uburenganzira bwabo ku buvumbuzi bw’uburyo bw’ikoranabuhanga mu itumanaho buzwi nka frequency hopping na spread (...)

Tariki 11 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri na kane mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’umwe uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu barimo Claire, Suzana n’abandi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1942: Umukinnyi wa filime, Hedy Lamarr ndetse n’undi muhanzi George Antheil bahawe icyemezo kigaragaza uburenganzira bwabo ku buvumbuzi bw’uburyo bw’ikoranabuhanga mu itumanaho buzwi nka frequency hopping na spread spectrum; iyi ni yo yabaye intangiriro y’ikorwa ry’uburyo bw’itumanaho rigezweho muri iki gihe rizwi nka Wi-Fi.

1925: Hussein yatangaje ko abaye umwami wa Jordanie.

1960: Tchad yatangaje ubwigenge bwayo ku mugaragaro.

1972: Mu ntambara ya Vietnam, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku butaka bwa Vietnam y’Epfo.

2003: Ingabo z’umuryango wa NATO zatangiye igikorwa cyo kubungabunga amahoro muri Afghanistan, iki ni cyo gikorwa zakoze bwa mbere kikabera hanze y’umugabane w’u Burayi mu mateka yazo mu gihe kigera ku myaka mirongo itanu n’ine wari umaze.

<img2581|center

2003: Riduan Isamuddin, umuyobozi wa Jemaah Islamiyah izwi cyane nka Hambali yafatiwe muri Thailand.

2003: Mu Bufaransa, by’umwihariko mu Mujyi wa Paris hagaragaye igipimo cy’ubushyuhe buhanitse kigera kuri dogere Celsius mirongo ine n’enye, ubu bushyuhe bwasize buhitanye abantu ijana na mirongo ine na bane.

2010: I Kigali hatewe gerenade n’abagizi ba nabi

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1908: Torgny Torgnysson Segerstedt, umufilozofe n’umuhanga mu bijyanye n’imibanire ukomoka muri Suède.

1968: Noordin Mohammad Top, umwe mu bakozi b’iterabwoba wo muri Malaysia.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2009: Eunice Kennedy Shriver, mushiki wa Perezida John F. Kennedy wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika watangije ikorwa ry’imikino ngororamubiri yihariye (Special Olympics).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .