Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa 17 Mata 2024 yatangaje ko abarwanyi b’iri huriro bari kugaba ibitero ku basivili no ku birindiro by’ingabo za Centrafrique.
Tariki ya 14 Mata, izi nyeshyamba zishe abasivili babarirwa mu 10 mu gace ka Kologbota kari mu bilometero 30 ujya muri Komini Bakouma iri mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu, zitwika inzu esheshatu.
Ikindi gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Leta biherereye mu gace ka Kadjama kari mu bilometero 30 ugana muri komini Markounda, ku wa 15 Mata. Abasirikare babiri barishwe, hicwa abasivili batatu.
Umuvugizi wa guverinoma ya Centrafrique, Maxime Balalou, yatangaje ko ingabo za Leta zizongerwa mu bice CPC iri kwibasira. Ati “FACA irajya kugarura umutekano mu bice inyeshyamba ziri gukoreramo.”
CPC yashinzwe mu 2020, ifite intego yo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wateganyaga kongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Igizwe n’imitwe irimo: 3R, UPC, MPC, Anti-Balaka Mokom, Anti-Balaka Ngaissona na FPRC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!