00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Umunyeshuri yajyanywe mu nkiko ashinjwa gutuka umugore wa Perezida

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 2 December 2022 saa 07:01
Yasuwe :

Aminu Adamu w’imyaka 22 yajyanywe mu rukiko muri Nigeria ashinjwa gutuka umugore wa Perezida Buhari, Aisha Buhari aho yavuze ko abyibushye.

Kuri uyu wa Kane nibwo uyu musore wigaga muri Kaminuza ya Dutse yagejejwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Abuja.

Aminu Adamu yatawe muri yombi tariki 18 Ugushyingo nyuma y’amezi atanu ashyize kuri Twitter ubutumwa bwagaragaza ko umugore wa Perezida yabyibushye kubera kurya amafaranga agenewe abakene.

Itabwa muri yombi ry’uyu musore ryamaganywe n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, ivuga ko ritanyuze mu mucyo.

Uyu mwana aramutse ahamijwe ibyaha byo kubahuka abayobozi, yahanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri.

Aminu Adamu (ibumoso) ashinjwa gutuka umugore wa Perezida wa Nigeria, Aisha Buhari (iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .