Kuri uyu wa Kane nibwo uyu musore wigaga muri Kaminuza ya Dutse yagejejwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Abuja.
Aminu Adamu yatawe muri yombi tariki 18 Ugushyingo nyuma y’amezi atanu ashyize kuri Twitter ubutumwa bwagaragaza ko umugore wa Perezida yabyibushye kubera kurya amafaranga agenewe abakene.
Itabwa muri yombi ry’uyu musore ryamaganywe n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, ivuga ko ritanyuze mu mucyo.
Uyu mwana aramutse ahamijwe ibyaha byo kubahuka abayobozi, yahanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!