Amajwi amaze kubarurwa angana na 10.085.094. Muri ayo yose, icya kabiri cyayo ni abantu batoye Raila Odinga kuko afite amajwi 51,78% bingana n’abantu 5.222.154 bamushyigikiye.
Ku rundi ruhande, William Ruto bahanganye wari n’imbere ku munsi wa mbere, ubu ari ku mwanya wa kabiri mu majwi kuko afite angana na 47,55% bingana n’abantu 4.795.542.
George Wajackoyah wiyemeje kubyaza umusaruro urumogi, afite amajwi angana na 0,44% bingana na 44.479. David Waihiga we afite amajwi angana na 0,23% mu bingana na 23.125.
Kugira ngo umuntu atorerwe umwanya w’Umukuru w’Igihugu ni uko aba afite nibura amajwi 50% wongeyeho ijwi rimwe. Iyo ntawe uyagejeje, haba icyiciro cya kabiri cy’amatora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!