00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raila Odinga yigaranzuye William Ruto mu majwi y’agateganyo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 August 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Ku munsi wa mbere w’ibarura ry’amajwi y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, William Ruto usanzwe ari Visi Perezida ni we wari imbere mu majwi, ariko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ibintu byahindutse ndetse anasigwa intera ndende.

Amajwi amaze kubarurwa angana na 10.085.094. Muri ayo yose, icya kabiri cyayo ni abantu batoye Raila Odinga kuko afite amajwi 51,78% bingana n’abantu 5.222.154 bamushyigikiye.

Ku rundi ruhande, William Ruto bahanganye wari n’imbere ku munsi wa mbere, ubu ari ku mwanya wa kabiri mu majwi kuko afite angana na 47,55% bingana n’abantu 4.795.542.

George Wajackoyah wiyemeje kubyaza umusaruro urumogi, afite amajwi angana na 0,44% bingana na 44.479. David Waihiga we afite amajwi angana na 0,23% mu bingana na 23.125.

Kugira ngo umuntu atorerwe umwanya w’Umukuru w’Igihugu ni uko aba afite nibura amajwi 50% wongeyeho ijwi rimwe. Iyo ntawe uyagejeje, haba icyiciro cya kabiri cy’amatora.

Raila Odinga ni we uri imbere mu majwi y'agateganyo; William Ruto aracyamugwa mu ntege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .