Muri Nzeri nibwo byatangiye kuvugwa ko Ebola yongeye kwaduka muri Uganda, ndetse ko ari ubwoko bw’iyigeze kuboneka muri Sudani, ifite ubushobozi bwo kwica abantu bari hagati ya 40% na 60% by’abayanduye. Nta rukingo rwayo ruraboneka kugeza ubu.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Diana Atwine, yatangaje ko umurwayi wari mu bitaro wa nyuma urwaye iyi ndwara yasezerewe.
Yavuze ko inzego z’ubuzima zizakomeza kugenzura abantu bahuye n’abanduye iyi ndwara kugeza iminsi 21 ishize.
Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Uganda iherutse gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo ikumira ingendo mu masaha y’ijoro kugira ngo iyi ndwara itarenga mu gace ka Uganda hagati.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!