00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda nanone! Havutse urunturuntu mu biganiro by’Abanye-Congo i Nairobi

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 3 December 2022 saa 07:21
Yasuwe :

Umwuka si mwiza mu cyumba cya hotel Safari Park Hotel i Nairobi, ahahuriye imitwe yitwaje intwaro yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho kuri uyu wa Kane ibiganiro byasubitswe igitaraganya, ubwo ababirimo bikangaga bamwe mu bantu babyitabiriye.

Ni ibiganiro bihurije hamwe imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tanganyika. Ntabwo irimo M23 nubwo ari yo iteye ubwoba cyane Leta ya Congo.

Mu cyumba cy’ibiganiro hari hahuriyemo abantu bagera kuri 350, barimo abagera muri 50 bahagarariye iyo mitwe.

Amakuru avuga ko bijya gucika, byaje kugaragara ko mu bitabiriye ibiganiro harimo abantu badafite inshingano zizwi cyangwa icyo bahagarariye kigaragara, babonye ibyangombwa bibemerera kwinjira mu mishyikirano.

Ni mu gihe Perezidansi ya Congo yo yavuze ko amalisiti y’abantu bagombaga kwitabira ibiganiro n’inzego bahagarariye haba perezidansi ubwayo, imitwe yitwaje intwaro n’abayobozi batandukanye barimo ab’imiryago itari iya leta, yakozwe ndetse akagenzurwa mbere y’ibiganiro.

Nyamara ngo "Abo bantu batazwi bijyanye i Nairobi mu buryo butamenyekanye."

Byabaye ngombwa ko habaho guhagarika imirimo igitaraganya kugira ngo hagenzurwe amalisiti n’icyo buri wese ahagarariye.

Ibintu byarushijeho kubamo urujijo ubwo itsinda rya Leta ya Kinshasa “ryagiraga amakenga ku myitwarire n’ibikorwa by’itsinda ryafashaga mu bijyanye no gusemura.”

Ni uburyo bwifashishwa cyane kuko nk’umuhuza muri ibi bibazo, Uhuru Kenyatta, avuga Icyongereza n’Igiswahili, mu gihe muri RDC bakoresha Igifaransa n’Igiswahili bivanze, n’Ilingala.

Mu igenzura, Kinshasa ivuga ko yabonye "ibikoresho bifitanye isano n’igihugu cy’abaturanyi kitarebwa n’ibiganiro."

Icyo gihe ngo Prof. Serge Tshibangu uhagarariye Leta ya Kinshasa yasabye ko uburyo bakoreshaga busenywa, "ibyo bikoresho bigasimbuzwa ibindi biturutse i Kinshasa."

Hanzuwe ko nyuma yo gukemura ibyo, ibiganiro bisubukurwa kuri uyu wa Gatanu.

Bamwe mu banye-Congo baje kuvuga ko ibyo bikoresho byifashishwaga mu gusemura byavuye mu Rwanda, ndetse ko byoherezaga mu Rwanda ako kanya amajwi yose ahavugirwa.

Abanyamulenge bivanye mu biganiro rugikubita

Mu gihe ibiganiro byari bicyisugaya, Abanyamulenge baje gutangaza ko bafashe icyemezo cyo kwivana mu biganiro, nyuma y’uko umutwe wa Maï-Maï wari umaze kugaba igitero ku baturage bagenzi babo i Minembwe.

Mu ibaruwa bandikiye umuhuza Uhuru Kenyatta, Abanyamulenge bavuze ko bagenzi babo barindwi bishwe naho 10 bagakomereka, mu duce twa Gakangara, Muliza na Biziba, mu gitero bagabweho n’ihuriro rya za Maï-Maï Maï-Maï Bishambuke, Yakutumba, Ilunga Rusesema ifatanyije n’abarwanyi ba RED Tabara ikomoka mu Burundi, mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022.

Icyo gihe ibiganiro by’i Nairobi byari birimbanyije.

Itangazo itsinda ry’Abanyamulenge ryasohoye rigira riti "Mu gihe ibiganiro bya Nairobi byari bitangiye twizeye ko hagiye kuboneka amahoro, abanzi b’amahoro bahisemo kubidobya bakoresheje uburyo bwose bushoboka. Abagabye ibitero uyu munsi barimo bamwe bahagarariwe mu biganiro i Nairobi, bagaragaje ko batari mu rugendo rugamije amahoro."

Ni mu gihe uyu muryango mugari w’Abanyamulenge nawo washinze umutwe witwaje intwaro wiswe Twirwaneho, kubera ibitero byinshi wakomeje kugabwaho, ugashinja Leta kurebera.

Ihurizo mu migendekere y’ibiganiro

Mu biganiro byabaye ku wa Gatatu, umuhuza Uhuru Kenyatta yabanje gusaba imitwe yitwaje intwaro kumworohereza akazi, ikamufasha kureba icyakorwa ngo amahoro ahinde.

Yaje kubwira abanyamakuru ko byasabye umwanya ngo bafungure imitima yabo, buri wese asobanure uko we ubwe cyangwa umutwe ahagarariye ubona ikibazo.

Yakomeje ati “Bamaze kunyemerera ko biteguye gushyira intwaro hasi. Ariko bambwiye impamvu yabateye gufata intwaro, kandi ko bifuza amahoro arambye nibaramuka bashyize intwaro hasi. Icyo nishimira ni uko nta mutwe n’umwe wahakanye ko utashyira intwaro hasi.”

Icyakora, Kenyatta yavuze ko iyi mitwe hari ibyo isaba bigomba gukorwa mbere yo gushyira intwaro hasi, nubwo atatangaje ibyo aribyo.

Ingingo igoye ni uko basobanura ko impamvu bafashe intwaro ari uko ingabo za Leta zananiwe kubacungira umutekano, kandi ubwo bushobozi ntiziteze kubwubaka mu ijoro rimwe.

Mu mvugo za Leta ya Congo, yakomeje gufata ibibazo byayo nk’aho ibishorwamo n’u Rwanda, ku buryo n’intambara irimo ubu, ngo yatewe n’u Rwanda runyuze muri M23.

Ni imvugo icyo gihugu gikoresha cyitwaje ko ngo u Rwanda rwihisha muri uyu mutekano muke rugamije kwiba amabuye y’agaciro ya Congo.

Ni na yo ntero Uhuru asa n’urimo gukoresha mu buryo buziguye.

Ubwo yafunguraga ibiganiro byo ku wa Gatatu, yavuze mu Kiswahili ati “Nyinyi sio watu ambao munapenda vita, ni vita mumeletewa. Ni kweli ama sio ukweli? Wakongomani ni watu wa amani.”

Mu kinyarwanda, ni nko kuvuga ngo "Ntabwo muri abantu bakunda intambara, ni intambara mwashowemo. Ni ukuri cyangwa si ukuri? Abanye-Congo ni abanyamahoro.”

Ku yindi nshuro, Uhuru yavuze ko intambara abanye-Congo banyuzemo mu myaka 20 ishigiye ku bihugu by’amahanga bizihishamo bikiba Congo, nk’uko The East African yabyanditse nyuma y’inama.

Yagize ati "Nubwo ububabare buturuka ku bugizi bwa nabi mwakorewe bushobora kuba bukabije mu myaka 20 ishize kuko ubuzima bwatakaye, inyamaswa zikibwa n’amabuye y’agaciro akibwa n’ibihugu by’amahanga byishimiye guteza amakimbirane mu gihe byiba amabuye y’agaciro yanyu, bigatuma abana banyu badashobora kujya ku ishuri, ba mama banyu badashobora kubyarira mu bitaro, reka tugire umutima ubabarira maze twemere gushyira hamwe tuzane amahoro arambye mu karere".

Ni ingingo u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko gushakira ibibazo ku bandi bitazabikemura, ko ahubwo RDC ikwiye kwisuzuma, igakemura ibyagenze nabi idashatse urwitwazo.

Amarenga ya Kenyatta asa no gusabira ibiganiro FDLR

Mu biganiro bya Nairobi, umutwe wa M23 ntiwatumiwe, nubwo mu biganiro bya mbere wagiyeyo ariko ugasohoka bitaragiye kubera ko imirwano yari yubuye.

Ni umutwe nyamara ubu ufite ibice bya Bunagana, Rutshuru na Kiwanja, wari umaze iminsi uhagaritse imirwano, ariko yongeye kubura ku buryo yo n’Ingabo za FARDC bitana ba mwana ku washotoye undi.

Kenyatta yavuze ko hagendewe mu biganiro bya Luanda, M23 igomba gushyira intwaro hasi mbere y’uko yakirwa mu mishyikirano nk’abandi, ibintu yo idakozwa kuko iriho bitewe n’amasezerano menshi yasinyanye na Leta ya Kinshasa, ntiyubahirize.

Keyatta yagize ati "Kugeza biriya bikozwe, M23 ntabwo ishobora kwitabira ibi biganiro. Ibi biganiro birimo kubaho biritabirwa n’imitwe yemeye gushyira intwaro hasi igahagarika intambara."

Prof Tshibangu yaje kuvuga ko badashobora kuganira n’umutwe udashaka ibiganiro.

Yakomeje ati "Nta mbabazi zizabaho kuri aba bantu. Nta huriro rizabaho riduhuza n’imitwe ikomoka mu mahanga. Igomba gushyira intwaro hasi igataha iwabo. Nta biganiro nabo bizabaho; ahubwo ibikorwa bya gisirikare bikwiye kubatangizwaho."

Imitwe ikomoka mu mahanga iri muri RDC yakunze kuvugwa ni FDLR ifite isano mu Rwanda, RED Tabara yo mu Burundi na ADF muri Uganda.

Bamwe mu bayobozi ba Congo bakunze kuvuga ko M23 ari Abanyarwanda, nubwo ku nshuro ya mbere, mu biganiro biheruka kubera i Luanda Congo yemeye ko ari abaturage bayo, ahubwo ibasaba kureka imirwano bagasubira muri Sabyinyo, ku ruhande rwa RDC.

Muri kwa gukomeza kwegeka ibibazo ku bandi, Kenyatta yavuze ko iyi mitwe yo mu mahanga ikwiye kujya kuganira n’ubuyobozi bw’iwabo.

Yagize ati "Ntabwo twifuza ko RDC yaba igihugu ibindi biza kurwaniramo. Imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga ishyire intwaro hasi itahe iwabo, ijye kuganira na Guverinoma zaho nk’uko abanye-Congo baganira n’iyabo."

U Rwanda rweruye ko rudashobora kuganira n’umutwe wa FDLR, bitandukanye n’imitwe Congo irimo kuganira nayo.

Mu gihe indi ari imitwe yo muri Congo yegura intwaro kubera ko Leta ya Congo idashobora kubarinda cyangwa kubera izindi nyuma za politiki n’ubukungu, FDLR yo yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Mu minsi ya mbere y’iyi biganiro, abasesenguzi bavuga ko Kenyatta arimo kwitwara nk’umuntu ufite izindi nyungu ashaka kurengera anyuze mu kwiyoroshya akagendera mu murongo wa Leta ya Congo, kurusha kwerura agakanda ahari ikibyimba, agamije umuti w’ikibazo cy’umutekano muke.

Ni inyungu benshi bahuza n’ubucuruzi abashoramari b’abanya-Kenya bafiye muri RDC muri iki gihe kandi Kenyatta afitemo ukuboko, ku buryo kugira ngo busagambe agomba kubereka ko bari kumwe muri ibi bihe bashaka kwikoma u Rwanda.

Ni ibikorwa kandi abasesenguzi basanga ari urwitwazo ku butegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe kuyobora igihugu, ndetse burimo gushaka impamvu yo gusubika amatora azaba mu 2023.

Kugaragaza ko ikibazo cy’abanye-Congo giterwa n’abandi bishobora kutazana amahoro bavuga ko bashaka, ahubwo imitwe yitwaje itwaro igakomeza kwiyongera, mu gihe n’ubu ibarirwa mu 130.

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya ni we muhuza uhagarariye EAC mu biganiro byo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC
Ibi biganiro byitabiriwe n'abantu benshi barimo abatarashizwe amakenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .