00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Leta beretswe amahirwe ahishe mu Isoko ry’Imari n’Imigabane

Yanditswe na Migisha Magnifique
Kuya 2 December 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ibinyujije mu Rwego rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abakozi ba Leta kugana Isoko ry’imari n’imigabane, ngo barusheho kuzigama no gushora imari hagamijwe kwiteza imbere no guteganyiriza ejo hazaza.

Ubu bukangurambaga bwatangiye mu Ugushyingo 2022, bugamije kwereka abakozi ba Leta amahirwe yo kuzigama no gushora imari by’igihe kirekire.

Ubu bukangurambaga bwereka aba bakozi amahirwe y’ishoramari rinyuze mu migabane y’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye biri kuri iri soko, mu mpapuro mpeshamwenda za Leta y’u Rwanda no bigega by’ishoramari ry’abishyize hamwe.

Umukozi wa CMA unakurikirana gahunda zose z’ubu bukangurambaga, Magnifique Migisha, yagize ati "Nk’uko bikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, u Rwanda rwihaye icyerekezo ko muri 2024 ubwizigame ku bantu ku giti cyabo buzagera kuri 23,9 ku ijana."

"Ni yo mpamvu MINECOFIN ibinyujije muri CMA hatangijwe ubu bukangurambaga mu kurushaho kwigisha no guha amakuru afatika abakozi ba Leta mu bigo bitandukanye ngo bamenye amahirwe yo kuzigama no gushora imari ahari mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda."

Migisha yavuze ko muri ubu bukangurambaga, bazakomeza gusobanurira no kwigisha Abanyarwanda uburyo bwo gushora imari no kwizigamira, nk’inkingi ya mwamba y’ejo heza kuri buri wese.

Yakomeje ati "Aho twigisha bose tubasaba gutangira kwizigamira hakiri kare birimo no guteganyiriza ejo hazaza, aho amafaranga bashoye agenda yunguka uko igihe kiza binyuze mu bicuruzwa bitandukanye biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda."

Umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga, Pascasie Kamanzi, yavuze ko yagize amahirwe yo gutangira kare gushora imari kuri iri soko, aho yaguze imigabane ya bimwe mu bigo by’ubucuruzi.

Yagize ati "Nabonye inyungu yamfashije mu gusoza amashuri nari natangiye kandi kugeza ubu baracyampa urwunguko kuko ibyo bigo bikora neza cyane."

Urwego rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) mu Rwanda ni Ikigo gifite inshingano zo kurengera inyungu z’abashoramari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, guharanira ko riba isoko riboneye, ribereye buri wese, rinyuze mu mucyo kandi rikora neza mu Rwanda.

Bimwe mu bikorwa bifasha CMA kugera ku nshingano zarwo harimo gutanga ibyemezo n’impushya byerekeye guhamagarira, guteza imbere cyangwa kugurisha serivisi n’ibicuruzwa ku bashoramari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .