00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi baparika mu baturage: Impuruza ku kibazo cya Parikingi i Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 December 2022 saa 10:22
Yasuwe :

Abasenateri bagaragaje impungege ku kibazo cya parikingi mu Mujyi wa Kigali, aho usanga imyubakire ya zimwe mu nyubako idateganya ahantu ho guparika ibinyabiziga by’abahakorera n’abahagenda.

Ni ibitekerezo byatanze kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022, ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi.

Mu byagarutsweho harimo ikibazo kijyana n’uburyo abantu bubaka ariko bakirengagiza ibintu by’ibanze.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko usanga ari ikibazo gikomeye kuba inyubako ndende ishobora kuba ikorerwamo n’abantu barenga 600 ariko idafite aho bazaparika imodoka zabo.

Yatanze urugero rw’inyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe iherereye ku Kimihurura. Ni yo ikoreramo kandi ibiro bya Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (MINICAAF); Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’iy’Ubutabera.

Ni inyubako yatashywe ku wa 22 Mata 2019, itwaye miliyoni 27$ yatanzwe n’u Bushinwa. Nta mafaranga na make u Rwanda rwigeze rutanga ku iyubakwa ryayo kuko ni impano y’iki gihugu 100%.

Senateri Uwizeyimana ati “Muzarebe aho abantu baparika, nta parikingi munsi igira […] gufata inzu izakoreramo abantu barenga 500 cyangwa 600 bose itagira parikingi.’

“Abakozi bakorera muri ziriya nzu bose baparika mu baturage ku Kimihurura hasi, mu mihanda niho usanga imodoka. N’ubu ugiyeyo wasanga imodoka zuzuye hariya hasi mu mihanda. Iriya ni inzu y’ejobundi.”

Senateri Uwizeyimana yavuze ko abashinzwe ubugenzuzi mu by’imyubakire bakwiye kujya babigenzura bikarinda ko habaho ibyo bibazo cyane ko hari n’izindi nzu z’abikorera usanga zidafite parikingi cyangwa ibindi nkenerwa.

Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, Senateri Nkusi Juvénal na we yashimangiye ko abakora ubugenzuzi ari na bo batanga ibyangombwa byo kubaka bakwiriye kujya bagenzura neza niba koko uwubaka yubahiriza ibisabwa.

Ati “Hari ibipimo biba byaragiyeho ukurikije abantu bazakorera muri izo nzu, hakwiye ko abakora ubugenzuzi bakwiye kureba niba umuntu afite parikingi zihagije zikwiriye zitazateza ikibazo.”

Parikingi yihagazeho muri Kigali

Ikibazo cya parikingi mu Mujyi wa Kigali ni kimwe bikomeye ndetse bikeneye kubonerwa ibisubizo mu buryo burambye kuko kibangamiye benshi mu batunze ibinyabiziga baba abagenda muri uyu mujyi cyangwa abahakorera buri munsi.

Ni ikibazo gishingiye ku kuba aho guparika ari hake ndetse n’ahahari ugasanga abahakoresha bishyuzwa amafaranga y’umurengera cyane ko ibiciro bigiye bitandukanye bigendanye n’aho wagiye guparika imodoka yawe.

Uretse kuba ikibazo cy’ubuke bwa parikingi kiri mu nyubako za leta, Senateri Uwizeyimana yavuze ko no mu z’abikorera gihari.

Ati “Hari n’inyubako z’abikorera ku giti cyabo ubona zimeze gutyo, umuntu akubaka inyubako ndende ariko ntigira parikingi. Ibyo rero sinzi niba mu iterambere ry’imijyi dushaka na byo bigezweho.”

Inyubako zitangirwamo serivisi nka UTC, M Peace Plaza, Grand Pension Plaza, T2000, Centenary House, LaBonne Adresse, KCT usanga hari iki kibazo cyo kubura aho guparika imodoka.

Ku rundi ruhande, hari zimwe mu nyubako zikorerwamo ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, usanga zifite Parikingi ariko zishyurwa bitewe n’igihe umuntu amazemo aparitse.

Ku bakoreramo, bisaba ko nibura umuntu yishyura ku kwezi aho usanga ibiciro bitandukanye bitewe n’inyubako ariko ari hagati ya 15.000 Frw na 25.000 Frw.

Nko mu nyubako izwi nka MIC (Muhima Investment Company), ibiciro bya Parikingi bihera ku mafaranga 200 Frw mu gihe imodoka imazemo isaha imwe, hagati y’imwe n’ebyiri ni 300, amasaha atatu ni 400Frw.

Iyo bibaye amasaha ane imodoka yishyura ibihumbi bibiri naho nyuma y’amasaha atanu amafaranga agera ku bihumbi 7Frw.

Indi nyubako ikoreramo abantu benshi ni iya CHIC kandi iri no mu zifite parikingi nini.

Ibiciro byayo bihera ku mafaranga 300 ku isaha, 400 ku masaha abiri, 500 ku masaha atatu naho amasaha ane n’ibihumbi 2000 Frw yarenga atanu bikaba ibihumbi 8.000 Frw.

Muri Parikingi iri mu nyubako izwi nka Centenary House imodoka ihahagaze kuva ku munota kugeza ku isaha yishyura amafaranga 200Frw, yageza ku masaha abiri ikariha 300Frw.

Gusa iyo bigeze ku masaha atatu hatangira kwiyongeraho amafaranga 500 y’u Rwanda , iyo bigeze ku masaha ane ni ukuriha 2000Frw nyuma y’amasaha atanu ikishyura 8000Frw.

Muri Parikingi yo mu nyubako ya T 2000 iyo imodoka ihaparitse umunota umwe kugeza ku isaha yishyura 100Frw, yamara amasaha abiri ikishyura 200 y’u Rwanda , iyo bigeze ku masaha atatu imodoka ikihahagaze iriha amafaranga 500, yageza ku masaha ane ikariha amafaranga ibihumbi bibiri.

Iyo imodoka ihaparitse kugeza ku masaha atanu uyitwaye ariha amafaranga ibihumbi bitanu, yayarenza buri saha agatangira kuyishyurira 1500Frw.

Ahahoze hitwa UTC, imodoka kuhahagarara isaha imwe yishyura 100Frw, yahamara abiri ikariha 200Frw, iyo ihahagaze amasaha ane kugera kuri atanu yishyura amafaranga ibihumbi bitanu.

Muri parikingi ya La Bonne Adresse, imodoka yishyura amafaranga 100 ku isaha yageza kuri abiri ikariha 200Frw.

Muri Parikingi yo muri KCT iyo imodoka ihahagaze umunota kugeza ku isaha yishyura amafaranga 200Frw, yageza kuri abiri ikariha amafaranga 400. Irengeje amasaha atatu ihahagaze buri saha hiyongeraho amafaranga 500Frw.

Kugeza ubu ahantu hari parkingi ihenze mu Mujyi wa Kigali ni iyo kuri BPR Bank Rwanda Plc, aho buri saha hiyongeraho amafaranga 1000 Frw kuri Parikingi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cyishyuza parking mu bice bitandukanye by’Igihugu cya Millennium Savings and Investment Cooperative (MSIC), butangaza ko ikibazo cya Parikingi no kuba ihenze bituruka ku kuba abazubaka nabo bakeneramo inyungu.

Ahenshi usanga imodoka ziparitse imbere y'amaduka n'ahandi
Zimwe mu nyubako zifite ahagenewe guparika imodoka
Ibiciro bya parikingi muri Kigali hari aho bikosha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .