00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana ba Kabuga bahishuye uko bamuhishe imyaka irenga 20

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 January 2021 saa 02:06
Yasuwe :

Félicien Kabuga ni umwe mu bantu bashakishijwe igihe kinini mu mateka y’u Rwanda kurusha abandi, ndetse no ku Isi ari mu bahigiwe hasi kubura hejuru ariko umunsi ku wundi agaca mu rihumye inzego z’umutekano mu gihe cy’imyaka irenga 20 ariko by’umwihariko afashijwe n’umuryango we cyane cyane abana.

Saa 06:30 ku isaha y’igitondo cyo ku wa 16 Gicurasi 2020, Abapolisi b’Abafaransa bambaye imyenda yijimye ibahisha amasura bagiye muri Komine ya Asnières-sur-Seine mu Mujyi wa Paris, mu gikorwa bari bamazemo amajoro menshi badasinzira bashaka gufata Kabuga Félicien wari umaze imyaka 23 yihisha inzego z’ubutabera zamushakishaga ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo kugira ngo abashe kwihisha icyo gihe cyose, yafashijwe n’umuryango we n’abandi bantu bo hafi ye barimo abahungu n’abakobwa be 13. Muri iyi myaka yose, ni bo batumaga aceremba inzego z’umutekano hirya no hino ku Isi.

Abana be ni bo bamukodeshereje inzu, bamushakira pasiporo z’impimbano aho yagendaga rimwe yitwa Umunya-Tanzania, undi munsi akitwa Umunye-Congo. Uko imyaka y’izabukuru yamujyanaga, ni nako barushagaho kumwitaho bamurwaza n’ibindi nk’ibyo.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yigeze gutangaza ko basanze ibyangombwa yakoreshaga atari ibihimbano ariko ko yari afite imyirondoro irenga 20.

Ati “Kabuga yari afite imyirondoro isaga 20 na pasiporo eshatu zitandukanye. Ubwo yafatwaga yari arimo gukoresha undi mwirondoro. Dutekereza ko hari pasiporo enye zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.”

Umunyamakuru Joshua Hammer wa GQ Magazine wari mu Rwanda mu 1994, yacukumbuye inzira zaganishije ku ifatwa rya Kabuga, agera n’aho aganira n’abana be.

Umwe mu bantu be b’abizerwa mu kumurinda, yari umuhungu we, Donatien Nshimyumuremyi, wumvaga ko ari gufasha umuntu w’umwere kugira ngo acike abamushinja ibinyoma, aho ngo kuri we yahungishaga se “abagome b’Abatutsi kugira ngo batamwica.”

Umunsi umwe, umwanditsi w’iyi nkuru yahuye na Donatien muri café y’i Paris, amunyuriramo uburyo umuryango we wamaze imyaka irenga 20 uhishe uyu mugabo.

Ati “Ntabwo twari dufite icyizere cy’uko atekanye. Hari igihe wumva ko ari ibintu bisanzwe ubundi ntubitekerezeho. Ntabwo buri gihe byamporaga mu bitekerezo gusa nakubwiza ukuri ntabwo twari dutuje na mba.”

Kabuga yavuye mu Rwanda mu 1994 mu gihe Jenoside yari irimbanyije, ajya muri Zaïre ari kumwe n’umugore we Joséphine Mukazitoni hamwe n’abana babo barindwi. Ahageze kubera uburyo yari umuntu uzwi kandi uzi gucengera kubera amafaranga, yahise abona impapuro z’inzira yerekeza mu Busuwisi mu Mujyi wa Bern.

Yahamaze ibyumweru bike mu kigo cyarimo impunzi, aho we n’umuryango we baje kuva bajya muri hoteli. Umunsi umwe Umunyarwanda wari impunzi yaje kumubona, amenyesha Guverinoma y’icyo gihugu ko yamuta muri yombi gusa abayobozi babigenzemo gake birangira yuriye indege asubira muri Zaïre.

Yaje kuhava ajya muri Kenya yayoborwaga na Daniel arap Moi, ahakorera ubucuruzi akingiwe ikibaba imyaka n’imyaniko binyuze mu kuba iki gihugu cyari cyarasaritswe na ruswa. Icyo gihe leta ya Moi yanze kumushyikiriza Umuryango w’Abibumbye wamushakishaga.

Mu 1997, hakozwe umukwabu ukomeye hatabwa muri yombi abantu benshi bakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, “Operation NAKI”, gusa kubera uburyo Kabuga yari umuntu uziranye na benshi mu bayobozi ba Kenya, yaje kuburirwa acika mbere y’icyumweru.

Umuhungu we Nshimyumuremyi Donatien yavuze ko se “yari atewe impungenge no koherezwa mu Rwanda”.

Ati “Ntabwo yabishakaga [gukomeza kwihisha] ariko nta cyizere yari afitiye ubutabera mpuzamahanga.” Yavuze ko ngo atashakaga koherezwa mu Rwanda kuko ngo yumvaga ko azicwa.

Kabuga yavuye muri Kenya yerekeza ku Mugabane w’u Burayi. Ahageze kimwe mu byo yakoze mu ntangiriro za 2000, ni ugushaka uko yahanagura izina rye ntakomeze kuba umuntu ushakishwa.

Rucagu Boniface yatangaje ko mu 2000 yagiranye inama mu Bubiligi n’umugore wa Kabuga, Joséphine Mukazitoni, hamwe n’umukobwa we n’umuhungu we.

Umugore we yaramubwiye ati “Urabizi, Kabuga ni umuntu mwiza. Ushobora kujya kumuvuganira mu Rwanda ko ashinjwa ibinyoma?”

Aho mu Burayi, yaje kujya mu Budage mu Mujyi wa Frankfurt aho yabanaga n’umukwe we, Augustin Ngirabatware, wahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi ndetse na we washakishwaga cyane ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho naho ntabwo yari yizeye umutekano usesuye. Ku wa 17 Nzeri 2007, Polisi y’u Budage yatangiye gukurikirana telefoni y’uyu mugabo, gusa Ngirabatware aza gukoresha indi ahamagara umukobwa wa Kabuga ari na we wafashije kugira ngo bacikishe se icyo gihe.

Umuhungu wa Kabuga, Donatien Nshimyumuremyi, yari umwizerwa we ukomeye ku buryo ariwe wahoraga ari maso kugira ngo se adatabwa muri yombi

Abakora iperereza bari bashinzwe ikirego cya Kabuga bavuze ko icyo gihe abana ba Kabuga bahise badobya umugambi wo kumuta muri yombi. Bavuze ko Nshimyumuremyi Donatien yavuye mu Bubiligi, umukobwa we Séraphine ava mu Bwongereza. Ngo bageze mu Bugade, Séraphine atunganya inzu Kabuga yabagamo ku buryo nta kimenyetso cyahasigara mu gihe Donatien Nshimyumuremyi we yacikishije se akamunyuza muri Luxembourg hanyuma akajya mu Bubiligi.

Mu minsi ya nyuma iganisha ku itabwa muri yombi rya Kabuga, abashinzwe iperereza bumvirizaga telefoni z’abana be, umwe uba i Londres, bane bo mu Bubiligi n’abandi umunani baba i Paris.

Hassan Bubacar Jallow, Umushinjacyaha wakurikiranye dosiye ya Kabuga kugera mu 2017, yavuze ko byageze aho abana bakeka ko bashobora kuba bumvirizwa hanyuma ntibazajye bagira icyo bahishura mu biganiro byabo.

Ku munsi yafatiweho nyir’izina, ukuriye Ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwamuntu muri Gendarmerie y’u Bufaransa, Eric Emeraux, ni we wari ukuriye iyo operation. Bageze mu cyumba Kabuga yari arimo, basanga umuhungu we Donatien Nshimyumuremyi yicaye mu ruganiriro mu ntebe.

Ati “Byari ibintu bitunguranye. Ni umunsi uhora utekereza ko uzabaho, ariko ntube warawiteguye.”

Umwe mu bapolisi yahise akomereza mu cyumba, abwira bagenzi be ati “uyu ni we”, abaza izina ry’uwo yari asanze undi amusubiza ko yitwa Antoine Tounga ariko kuko bari bazi neza uwo bashaka, uwo mupolisi yihutira kureba inkovu bari bazi kuri Kabuga ahagana ku ijosi.

Akimara kureba, ngo uwo mupolisikazi yahise avuga ati “Oya, uri Félicien Kabuga.” Umuhungu we Donatien wari ukiri mu ruganiriro yarebanye na Emeraux arangije aramubwira ati “Data ni umwere”.

Hashize iminsi 11 Kabuga atawe muri yombi, ku wa 27 Gicurasi 2020, yagaragaye bwa mbere mu rukiko i Paris, icyumba cyari cyuzuyemo abanyamakuru, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo Alain na Dafroza Gauthier.

Benshi mu bana ba Kabuga bari bahari dore ko badakurikiranyweho kuba baragize uruhare mu guhisha umubyeyi wabo. Donatien yari yicaye avuga gake, Bernadette wakunze kuba iruhande rwa se mu myaka irenga 20 yamaze yihisha ngo yabwiye se ati “Courage, Papa”.

Iburanisha rirangiye, bari hanze y’urukiko Dafroza Gauthier yavuze ko yahuye n’umwe mu bakobwa ba Kabuga witwa Winnie Musabeyezu.

Ngo yaramubwiye ati “Ndi Umukobwa wa Kabuga, nakubaza ikibazo?”. Undi ati “cyane rwose”.

Ati “Uratekereza mu by’ukuri ko data ashobora kuba yarakoze ibintu ashinjwa?” Undi ngo yaramusubije ati “Umva, ntabwo ndi umucamanza.”

Winnie yahise amubwira ati “Uziko ari njye wari ufite iduka i Kigali ryacuruzaga imihoro?” Ngo yakomeje avuga ko ubwo bucuruzi bwari bugenewe ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi aho kuba ubwicanyi, ko inkuru z’uko Kabuga yakwirakwije imihoro ku Nterahamwe mbere y’ubwicanyi atari ukuri.

Yakomeje agira ati “Ndakurahiye, nta muhoro n’umwe w’ubuntu nigeze ntanga.”

Joshua Hammer wa GQ Magazine yahuye na Donatien n’undi muhungu wa Kabuga witwa Alain Habumukiza bahuriye mu Bufaransa nyuma y’uko se atawe muri yombi. Donatien yari yagiye gusura se wari ufunzwe.

Ngo yababwiye ko ashaka kumva inkuru y’uruhande rwabo y’uburyo babashije gufasha umubyeyi wabo kwihisha muri iyi myaka yose.

Donatien ati “Ntabwo navuga kuri ibi bihe.”

Yamwemereye ko mu myaka mike ishize, umuryango wakuyeho uburinzi wari ufite. Ikindi kandi ngo bari baramenye ko kuvugira kuri telefoni ari ibintu bibi cyane, dore ko kugira ngo Kabuga afatwe byaturutse mu kuba abashinzwe umutekano barakurikiraga ibyo abana be bavugira kuri telefoni umunsi ku wundi.

Ati “Birumvikana twari tubizi ko ari ibintu bibi. Byari ibintu twatekerejeho, ariko se ni iki twakora? Icyo twakora nk’umuryango ni ukuvuga ko ‘twakoze amakosa’”.

Donatien yavuze ko se yari amaze igihe arwaye mbere y’uko afatwa, ndetse ko buri gitondo yafashwaga kunanura imitsi akora urugendo ruto aherekejwe n’umuhungu n’umukobwa be bamwitagaho, hanyuma nyuma ya saa Sita na nimugoroba akareba televiziyo.

Ati “Asigaye nta ntege afite, ubuzima bwe ntibumeze neza. Intekerezo ze zitangiye kugenda. Umunsi atabwa muri yombi yabajijwe igihe yavukiye, asubiza ko ari mu 1993. Ibyo bivuze ko yaba afite imyaka 27. Ntabwo ari ibintu bya kimuntu gushyira muri gereza umuntu nk’uwo w’intege nke, ugenda buhoro, wibuka igihe yavukiye bigoranye.”

Magingo aya, Kabuga afungiye i Hague mu Buholandi mu gihe hategerejwe urubanza rwe mu mizi.

Kabuga Félicien wiyitaga Antoine Tounga yafatiwe i Paris mu gace ka Asnières-sur-Seine ku wa 16 Gicurasi 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .