Amajwi y’agateganyo agaragaza ko Abanya-Kenya benshi bari mu Rwanda batoye Raila Odinga uhagarariye Amashyaka yihurije hamwe mu cyiswe Azimio La Umoja One Kenya, ahigitse abo bahanganye barimo Dr William Ruto.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 aho kuri ambasade ya Kenya ifite ibiro by’itora, aho mu bantu 545 bari babaruwe na Komisiyo y’Amatora nk’abagombaga gutora, ababashije gutora ari 239.
Amajwi agaragaza ko abantu 150 bangana na 62,7% aribo batoye Raila Odinga nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Nairobi News.
Ku rundi ruhande, William Ruto bahanganye yagize amajwi 81, naho Professor George Wajackoyah na Waihiga David Mwaure buri wese agira amajwi ane gusa.
Muri rusange, ku munsi wa mbere w’ibarura ry’amajwi y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, William Ruto usanzwe ari Visi Perezida ni we wari imbere mu majwi, ariko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ibintu byahindutse nyuma y’amajwi 10.085.094 yari amaze kubarurwa.
Muri ayo yose, icya kabiri cyayo ni abantu batoye Raila Odinga kuko afite amajwi 51,78% bingana n’abantu 5.222.154 bamushyigikiye. Ku rundi ruhande, William Ruto afite angana na 47,55% bingana n’abantu 4.795.542.
Kugira ngo umuntu atorerwe umwanya w’Umukuru w’Igihugu ni uko aba afite nibura amajwi 50% wongeyeho rimwe. Iyo ntawe uyagejeje, hakorwa icyiciro cya kabiri cy’amatora.
Indi nkuru wasoma: Ibyifuzo by’Abanya-Kenya bari mu Rwanda kuri Perezida mushya uzatorwa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!