Naledi Pandor yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo mu 2019. Yasanze hashize igihe kinini igihugu cye n’u Rwanda bitarebana neza ku buryo ibibazo byari bihari byanatumye imikoranire mu bya dipolomasi ihagarara, ba Ambasaderi bagahamagazwa.
Byanatumye Abanyarwanda bakurirwaho Viza ku buryo muri iki gihe batemerewe gukorera ingendo muri Afurika y’Epfo.
Pandor w’imyaka 67 uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Abaminisitiri ba Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yabwiye IGIHE ko hashyizweho itsinda rihuriweho n’impande zombi rigamije gushaka umuti w’ikibazo cya Viza ku banyarwanda batemerewe kwinjira muri Afurika y’Epfo.
Ati “Twashyizeho itsinda tekiniki rihuriweho n’u Rwanda na Afurika y’Epfo kugira ngo twumve impungenge z’impande zombi. Ni ikibazo kijyanye n’urujya n’uruza ntabwo ari icy’imibanire y’ibihugu. Rero bagenzi bacu bakora muri urwo rwego bari gukorana kandi twabahaye igihe ntarengwa cyo kuba bampaye raporo banayihaye Minisitiri Biruta.”
Muri Werurwe 2014 nibwo Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo Viza zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri icyo gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe.
Muri icyo gihe Afurika y’Epfo yanirukanye Abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.
Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo ikavuga ko yirukanye Abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu.
Pandor yavuze ko hari icyizere ko ibihugu byombi bizagera ku rwego bikorana neza. Ibyo abishingira ku mubano mwiza uri hagati y’abakuru b’ibihugu n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.
Ati “Ndizera ko tuzagera ku rwego aho ibihugu byombi byumva ko biri gukora neza [...] Ndizera ko umubano mwiza uri hagati y’Abakuru b’ibihugu byombi nanjye na Biruta uzageza ku mikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu.
Muri Kamena, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo abonana na mugenzi we.
Hari nyuma y’uko Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bahuriye mu Bufaransa i Paris ku wa 18 Gicurasi 2021, ubwo bari bitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.
Muri Nyakanga kandi Minisitiri Biruta yakiriye itsinda ry’Intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo zari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!