Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu, havugwa ko kwiyandikisha bizakorwa binyuze ku rubuga www.irembomov.rw , guhera saa cyenda z’amanywa.
Abiyandikisha ni abashaka gukorera uruhushya rw’agateganyo (ku mpapuro), uruhushya rwa burundu n’urwisumbuye.
Polisi yatangaje ko abazaba biyandikishije bazatangira gukora ibizamini kuva tariki 12 Ukuboza 2022.
Bati “Barasabwa kubahiriza amatariki yo gukoreraho ibizamini basabye, kandi bakajya aho ibizamini bikorerwa bitwaje indangamuntu y’umwimerere, icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo ntibizemerwa. Bagomba kandi kuba bagaragaza ko bikingije COVID-19 byuzuye kugira ngo bemererwe kwinjira ahakorerwa ibizamini.”
Icyiciro giheruka kwiyandikisha cyabikoze kuwa 15-22 Nyakanga 2022, aba bakoze muri Kanama, Nzeri, Ukwakira uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!