00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashaka gukorera ‘Permis’ bagiye gukomorerwa kwiyandikisha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2022 saa 11:00
Yasuwe :

Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022 hazafungurwa uburyo bwo kwiyandikisha ku bakeneye gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu, havugwa ko kwiyandikisha bizakorwa binyuze ku rubuga www.irembomov.rw , guhera saa cyenda z’amanywa.

Abiyandikisha ni abashaka gukorera uruhushya rw’agateganyo (ku mpapuro), uruhushya rwa burundu n’urwisumbuye.

Polisi yatangaje ko abazaba biyandikishije bazatangira gukora ibizamini kuva tariki 12 Ukuboza 2022.

Bati “Barasabwa kubahiriza amatariki yo gukoreraho ibizamini basabye, kandi bakajya aho ibizamini bikorerwa bitwaje indangamuntu y’umwimerere, icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo ntibizemerwa. Bagomba kandi kuba bagaragaza ko bikingije COVID-19 byuzuye kugira ngo bemererwe kwinjira ahakorerwa ibizamini.”

Icyiciro giheruka kwiyandikisha cyabikoze kuwa 15-22 Nyakanga 2022, aba bakoze muri Kanama, Nzeri, Ukwakira uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .