00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavoka barenga 60 bahawe ibihano mu myaka ibiri; ni ayahe makosa bakunze gukora?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 January 2021 saa 07:46
Yasuwe :

Mu 2012, Ntakirutimana Emmanuel wo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yakoze impanuka acika akaguru.

Ntakirutimana yari asanzwe akorana na kimwe mu bigo bitanga ubwishingizi mu Rwanda, bivuze ko nyuma yo gukora impanuka, ibijyanye n’ubuvuzi ndetse n’ibindi byangiritse byagombaga kwishyurwa n’icyo kigo cy’ubwishingizi.

Ubwo uyu musore yari ari mu bitaro, yitabaje Umunyamategeko witwa Uwizeyimana François Xavier, ngo amwunganire abashe kujya kwaka ayo mafaranga nk’uko biteganywa n’amasezerano ibigo by’ubwishingizi bigirana n’abakiliya babyo.

Me Uwizeyimana yatangiye inzira yo kunganira Ntakirutimana ndetse ngo aza no kujya muri cya kigo bamuha arenga miliyoni 11,6 Frw ariko kuva icyo gihe amaze kuyafata ntabwo yongeye gusubira aho Ntakirutimana yari arwariye.

Amaze kuva mu bitaro, Ntakirutimana yagiye kwaka amafaranga bamubwira ko bayahaye umunyamategeko we, undi agwa mu kantu. Yamuhamagaye bwa mbere aramwitaba ariko nyuma y’icyo gihe ntabwo yongeye kumwitaba ndetse byaje kurangira bagiye mu nkiko, Uwizeyimana aratsindwa.

Mu kiganiro na IGIHE, ubwo yasobanuraga uko byagenze yavuze ko “Yari afite uruhushya rwo gutwara [permit] n’indangamuntu byanjye, yarabifashe yiyandikira procuration aragenda bamusinyira sheki.”

Mu 2017, Ntakirutimana yitabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aratsinda Uwizeyimana arajurira, kugeza ubwo Urukiko rw’Ikirenga mu 2019, rwanzuye ko imwe mu mitungo ya Uwizeyimana itezwa cyamunara hakaboneka miliyoni 11.6 Frw, ahabwa Ntakirutimana.

Kugeza ubu, Me Uwizeyimana François Xavier yamaze guhagarikwa mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda, azira gukora amakosa y’umwuga, mu gihe ibindi bijyanye n’amategeko bigomba gukurikiranwa n’inkiko.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Julien-Gustave Kavaruganda yashimangiye ko Uwizeyimana yakuwe ku rutonde rw’Abavoka mu Rwanda azira amakosa arimo ayo guhuguza uwo muturage.

Ati “Yakuwe ku rutonde rw’abavoka mu Rwanda, ni ukuvuga ngo ntabwo aba yemerewe kugaruka mu bavoka mbere y’imyaka itanu. Ubundi ni burundu ariko ni kugira ngo asubire mu rugaga agaragaza ko icyatumye yirukanwa cyavuyeho cyangwa yasabye imbabazi, bikagaragara ko icyo cyatumye yirukanwa kitakiriho.”

Me Kavaruganda yavuze ko uyu mugabo [Uwizeyimana] yahamijwe n’Urukiko, icyaha cy’ubuhemu, bityo komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Rugaga isanga imyitwarire ye itamwemerera kuguma ku rutonde rw’Abavoka mu Rwanda.

Ni ryari Umwavoka ahagarikwa mu rugaga?

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rugengwa n’Itegeko Nº 83/2013 ryo kuwa 11/09/2013, rishyiraho rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo.

Imibare iheruka igaragaza ko Urugaga rw’Abavoka rufite abanyamwuga 1999, ariko rukagira n’abandi banyamuryango 224, bafatwa nk’abimenyereza [aha ni igihe Umwavoka aba yararangije kwiga ariko agahabwa umwaka umwe akora ariko afite Umwavoka wo kumumenyereza].

Ni imibare ihinduka umunsi ku munsi biturutse ku bashobora kwinjira mu rugaga ndetse n’abandi bagenda bahagarikwa by’igihe gito cyangwa bakirukanwa burundu biturutse ku makosa runaka baba bakoze.

Ingingo ya 168 mu Itegeko rigenga Imiterere y’amategeko ngengamikorere y’urugaga rw’abavoka mu Rwanda ivuga ko hari amakosa n’imigirire y’umuntu ku giti cye ibangamira inshingano yo kugira ubushishozi, icyubahiro n’ubudakemwa biranga umwuga w’Abavoka.

Ingingo ya 169, iteganya ibihano bihabwa uwakoze amakosa y’umwuga birimo kwihanangirizwa, kugawa, guhagarikwa mu gihe kigenwe, kuvanwa ku rutonde rw’Abavoka cyangwa kuri lisiti y’abavoka bamenyerezwa umwuga.

Muri rusange amakosa ashobora gukorwa n’Umwavoka aba agabanyije mu byiciro bitatu birimo icy’Amakosa y’imbere, ahanirwa imbere mu rugaga, Amakosa y’umwuga ashobora gukora afite aho amuhuriza n’umwuga we.

Hari n’amakosa atitwa ay’umwuga [ibi byitwa ibyaha ntabwo biba bikiri amakosa], umwavoka ashobora gukora aho aba cyangwa mu buzima busanzwe (iyo akatiwe hejuru y’amezi atandatu, nk’uko muri leta basaba icyangombwa cy’uko utafunzwe, icyo gihe mu Bavoka afatirwa icyemezo).

Umunyamabanga w’Urugaga rw’Abavoka, Me Majyambere Liberal Ildephonse yabwiye IGIHE ko ibihano bitangwa kuri ayo makosa bigenda birutanwa aho usanga hari abahanishwa guhagarikwa ukwezi kumwe, atatu, atandatu, umwaka cyangwa imyaka ibiri.

Ku rundi ruhande ariko hari abakurwa ku rutonde mu buryo bwa burundu, icyo gihe nk’uwakoze icyaha gihabwa igifungo kirengeje amezi atandatu, mu rugaga bamuhagarika imyaka itanu ariko nyuma yaho bakaba bashobora kongera gusaba kujya kuri urwo rutonde.

Me Majyambere ati “Hari amabwiriza n’amategeko yashyizweho, urugaga rusigarana bwa bubasha bwo kuvuga ngo uwarenze kuri ayo mabwiriza cyangwa uwanyuranyije n’amategeko arahabwa ibihano.”

Yakomeje agira ati “Urugero ushobora kwishyura Umwavoka, ntakuburanire, ashobora kugusobanurira impamvu zatumye atabikora ukazumva wamubabarira ikosa rivanwaho. Umuntu ashobora kuregwa n’abakiliya babiri, batatu cyangwa bane, hari komite ishinzwe imyitwarire y’abavoka ninayo ibafatira ibigano.”

Mu mwaka wa 2019, Abavoka barindwi bahagaritswe amezi atatu, 23 bahagarikwa amezi atandatu, abahagaritswe amezi arindwi bari 12 mu gihe hari abandi babiri bahagaritswe umwaka umwe. Nta wahagaritswe burundu.

Iyi mibare ikomeza igaragaza ko mu mwaka wakurikiyeho wa 2020, abagera kuri batatu bahagaritswe burundu, babiri bahagarikwa umwaka umwe, umunani bahagarikwa amezi umunani mu gihe abahagaritswe amezi abiri ari babiri.

Me Majyambere asaba abaturage bashobora kugirana ikibazo n’Abavoka kujya bitabaza urugaga rukabafasha kimwe n’uko abavoka bashobora kugirana ibibazo n’abaturage bafashwa.

Ati “Iyo uruhande rumwe rwitwaye uko amasezerano atavuga, umukiliya ashobora kutuzuza inshingano ndetse n’umwavoka birashoboka. Inama ni ukubabwira ko hari inzira bikemurirwamo, umuturage agane urugaga n’umwavoka agane urugaga.”

Mu Ukuboza 2018, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yabwiye Inteko Rusange y’Abavoka ko bakwiye kuba abantu bafasha ababiyambaje mu nkiko,no gufasha inkiko n’izindi nzego z’ubucamanza mu gutanga ubutabera.

Ati “Umwambaro wacu ni uduhesha icyubahiro,ni purake yacu iyo dutanbuka baratumenya,ariko si ugutuma abantu bitwara nabi.”

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ni ihuriro ry’abanyamwuga b’abanyamategeko rwashyizweho mu 1997. Rwatangiranye n’abanyamwuga 23, baza kugera kuri 850 mu 2013, mu gihe kuri ubu barenga 2200.

Kugeza ubu Urugaga rw'Abavoka rufite abanyamwuga barenga ibihumbi bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .