00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dicel Security Company yungutse abacunga umutekano 102 bashya

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 19 April 2024 saa 07:12
Yasuwe :

Abakozi 102 bashya bamaze amezi atatu bahugurirwa gucunga umutekano, bashyizwe ku isoko ry’umurimo n’Ikigo Dicel Security Ltd gicunga umutekano.

Mu masomo bahawe harimo ay’ubwirinzi, kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha, ubumenyi ku mategeko, ubumenyi ku ntwaro n’ibiturika, gukumira no kurwanya inkongi, akarasisi n’inshingano, ubumenyi ku gusaka, no gutanga serivisi inoze.

Bahuguriwe kandi gukora raporo ku byabaye birimo n’ibyaha, gukunda igihugu n’imyitwarire ndetse n’indangagaciro, gutanga ubuvuzi bw’ibanze, amategeko ngendamyitwarire ndetse no kwita ku isuku n’isukura.

Ubwo yari mu gikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 18 Mata 2024, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe Umutekano w’Ibikorwaremezo n’Ibigo Byigenga bicunga Umutekano, SP Bernard Gatete, yabukije abasoje amahugurwa ko akazi bagiye kujyamo gasaba kurangwa n’ikinyabupfura cyinshi.

Ati ‘‘Kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurya ruswa. […] kirazira ku muntu ushinzwe umutekano kurangara. Iyo uri mu kazi ikiba cyakujyanye ni akazi, ntabwo ari ukuvugira kuri telefoni, gushyira ‘ecouteurs’ mu matwi, kujya kuri radio ngo usabe indirimbo kuri radio, si ukumva ‘YouTube’, ni ugushyira umutima ku kazi.’’

Aya mahugurwa yasojwe none abayitabiriye bayatangiye ari 105 barimo abasore 87 n’abakobwa 18, gusa ku bw’impamvu zitandukanye abasore batatu ntibabasha kuyarangiza.

Habumugisha Jean D’Amour uri mu basoje aya mahugurwa akaba yanahawe igihembo cy’uwagize amanota menshi kurusha bagenzi be, yavuze ko icyabimushoboje ari ukugira ikinyabupfura, asaba na bagenzi be kuzagikomezanya mu kazi bazakora kuko ari cyo cya mbere kizakababashisha.

Ati ‘‘Ni ibintu biba bigoye cyane kuba wahiga abantu 101, ariko byose nabishobojwe n’ikinyabupfura ndetse no kubaha abarezi bacu batuyobora. Nta kintu wageraho udafite ikinyabupfura. […] inama nabagira ni ukugira ikinyabupfura ni cyo gihatse byose. Imyitwarire myiza haba mu bantu mukorana muri rusange, ndetse no mu bandi bantu muri rusange. Ntabwo umutekano tugiye kuwucungira abo dushinzwe gusa, tugiye kuwucungira n’Abaturarwanda muri rusange.’’

Zaninka Léontine ni umukobwa uri mu basoje aya mahugurwa. Aganira na IGIHE yanenze abavuga ko abakobwa bajya muri uyu mwuga baba bagiye kwicuruza, avuga ko we azawukora neza nk’uko yabitojwe.

Ati ‘‘Hari benshi baje kuduca intege cyane tugiye ku maposita gukora imenyerezamwuga, baduca intege cyane ngo umuntu ugiye muri aka kazi ngo aba ari indaya, baduca intege cyane ko tutazabishobora, ariko njyewe nk’intego nihaye nk’umukobwa wavuye mu cyaro mfite icyo naje gushaka, ndumva mfite intego yuko ngomba kwiteza imbere.’’

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo mu Kigo Dicel Security Company Ltd, Karekezi S. Straton, yasabye abasoje aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo, akazi bagiye koherezwamo bakagakorana ikinyabupfura bagaragaje ubwo bari bari mu myitozo.

Ati ‘‘Muzerekane ko muri abanyamwuga, muzakomereze aho, kuko mugiye kujya mu kazi mugiye gukorana n’abakiliya, mazakomeze mube abambasaderi ba Dicel kuko ni yo myitozo mwakoze kugira ngo mukore inshingano zanyu neza.’’

Ikigo Dicel Security Ltd gicunga umutekano, kiri mu bikomeye mu Rwanda bimaze kuba ubukombe muri uyu mwuga, aho gifite umwihariko ko mu gukora akazi kinyamwuga.

Cyashyizeho n’ishami rishinzwe gukurikirana abakiliya umunsi ku wundi, abarikoramo bakaba barashyiriweho imodoka zibajyana aho abakiliya b’iki kigo bakorera umunsi ku wundi, ku buryo abagira ikibazo giturutse ku mukozi bahawe bahita bafashwa kugikemura.

Abacunga umutekano bo muri Dicel Security Ltd kandi bashyiriweho abakozi bashinzwe kubakemurira vuba ibibazo bashobora kugira bari mu kazi. Hanagendewe ku kuba ikiguzi cy’imibereho kiri kwiyongera umunsi ku wundi, iki kigo kirateganya ko uko kigenda gitera imbere ari nako kizagenda kizamura imibereho myiza yabashinzwe gucunga umutekano.

Ikigo cya Dicel company Ltd kandi cyaboneyeho kumenyesha abasore n’inkumi babyifuza kandi bafite ubuzima buzira umuze ko kizatangira andi mahugurwa mu kwezi Gicurasi , bityo kikaba gisaba abifuza akazi ko gucunga umutekano ko bakwihutira kugeza ibyangombwa byabo ku biro byaho gikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama cyangwa bagahamara kuri nimero itishyuzwa ya 3024 kugira ngo ayo mahirwe atazabacika.

Ndetse nundi waba ushaka serivise zo gucungirwa umutekano yahamara kuri iyo nimero itishyurwa.

Bahawe amahugurwa arimo n'ay'ubwirinzi
Bakoze akarasisi ka gisirikare mu kwerekana amwe mu masomo bahawe
Habumugisha yahawe igihembo cy’uwagize amanota menshi kurusha bagenzi be
Niyokwizerwa Anoiritte yahembwe muri batatu ba mbere bitwaye neza
Basabwe kuzirinda ibirimo ruswa n'ibindi bitari ibikorwa bya kinyamwuga
SP Bernard Gatete yibukije abasoje amahugurwa ko akazi bagiye kujyamo gasaba umuntu kurangwa n’ikinyabupfura cyinshi
Karekezi yasabye abasoje aya mahugurwa kuzahagararira neza iki kigo
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Dicel Security Ltd bakurikiye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .