00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bo mu Rwanda bakora amasaha menshi kurusha abagabo- Ubushakashatsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 March 2024 saa 03:37
Yasuwe :

Ikigo gikora ubushakashatsi kuri politiki za Leta, IPAR Rwanda, cyamuritse ubwakozwe ku bijyanye n’imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro (unpaid care work) bwagaragaje ko abagore ari bo bakora amasaha menshi ugereranyije n’abagabo, aho mu cyumweru abagore bakora nibura amasaha 75.6 mu gihe abagabo ari 68.4.

Bwagaragaje ko abagore muri rusange bakoresha nibura 35% by’amasaha yo gukora, bakora imirimo itinjiza amafaranga, mu gihe abagabo bakoresha nibura 15%.

Ubu bushakashatsi kandi bugagaragaza ko muri 70% by’abafite ingo, abagabo n’abahungu batagira uruhare mu mirimo yo mu rugo idahabwa Agaciro, mu gihe abagore bo mu byaro bamara nibura amasaha atandatu ku munsi bayikora.

Bugaragaza kandi ko abagore bo mu mujyi bo bamara nibura amasaha abiri bakora iyo mirimo mu gihe abagabo bayigerageje bashobora kumara amasaha abiri mu cyaro n’imwe mu mujyi.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagore bafite abana bari munsi y’imyaka 12 mu cyumweru bamara amasaha 35.2 bakora iyo mirimo idahabwa agaciro, bakamara amasaha 40 mu mirimo yinjiza na 18.1 mu kwinezeza, mu gihe abagabo bakoresha amasaha 54.1 mu mirimo yinjiza, 14.3 ku mirimo idahabwa agaciro ndetse na 25.1 yo kwinezeza.

Ku bafite abana bari hejuru y’imyaka 12, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bamara amasaha 37 bakora imirimo itishyurwa, 42.7 bakoramo imirimo yinjiza na 19.1 bakoramo ibikorwa byo kuruhuka, mu gihe abagabo ayo bakoramo imirimo yinjiza ari 57.9, 15.3 bayakoramo imirimo itishyurwa naho 26.8 bakayinezezamo.

Ubu bushakashatsi bumaze imyaka itatu bukorwa bwakorewe mu turere twa Rwamagana, Gicumbi, Nyabihu, Burera na Musanze.

Umuyobozi Mukuru wa IPAR Rwanda, Eugenia Kayitesi, yagaragaje ko imirimo idahabwa agaciro itwara amasaha menshi abagore ku buryo bishobora kubabuza amahirwe yo gukora indi mirimo.

Ati “Imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro ni myinshi kandi itwara abagore amasaha menshi kuyikora ikababuza kuba bagira urundi ruhare mu iterambere ry’Igihugu no gukora indi mirimo ikizanira iterambere.”

Yakomeje ati “Ibyo tugaragaza cyane ni uko iyi mirimo ikwiye kumenyekana, tukayiha agaciro ndetse ikanagabanywa n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga bishobora kuyoroshya ariko noneho n’abagize ingo bagafatanya mu kuyikora ntibiharirwe igice kimwe.”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas, yagaragaje kuba iyo mirimo igiharirwa cyane abagore ari ingaruka z’ubusumbane zikomeza kwigaragaza.

Ati “Imirimo yo mu rugo n’iyo kwita ku bandi idahabwa agaciro ntinahemberwe ni umusaruro mubi w’ubusumbane bushingiye ku gitsina. Ntinagira ingaruka ku bagore gusa bayikora ahubwo zigera no ku bagabo ubwabo ndetse no ku gihugu.”

Yagaragaje ko iyo mirimo fite agaciro nubwo hashingiwe ku myumvire bigaragazwa ko nta gaciro ifite bityo ko ikwiye gusarangwanywa mu buryo bungana.

Ati “Ni imirimo ifite agaciro nubwo itagahabwa mu myumvire tugifite. Usanga ishobora kuba iri mu rugo idahemberwa ariko yagera ahandi igahemberwa bityo umugabo ufte impano zo gukora iyo mirimo ariko akaba ataratojwe kuyikora ugasanga abuze ayo mahirwe yo kuba yayikora aho ayihemberwa.”

Yashimangiye ko Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango izakomeza kwigisha kugira ngo abantu bahindure imyumvire kuri ibyo no gukora ubuvugizi ngo iyo mirimo ihabwe agaciro.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri IPAR Rwanda, Boaz Muhanguzi, yagaragaje ko hakenewe gukora ibishoboka byose kugira ngo imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro igabanyirizwe igihe ikorwa, gushishikariza abagabo kuyigiramo uruhare ndetse no guha agaciro iyo mirimo.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherutse kwemeza ishingiro ry’Umushinga w’Itegeko rihindura irigenga umuryango aho muri ryo, harimo n’ingingo irebana no guha agaciro imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro.

Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi inzego zitandukanye zeretswe ibyavuyemo
Umuyobozi Mukuru wa IPAR, Eugenia Kayitesi, yagaragaje ko imirimo itishyurwa itwara amasaha menshi abagore kurusha abagabo
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y'Iterambere ry'Umuryango, Ngayaboshya Silas, yagaragaje ko imirimo idahabwa agaciro ari umusaruro mubi w'ubusumbane
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri IPAR Rwanda, Boaz Muhanguzi, amurika ubu bushakashatsi bumaze imyaka itatu bukorwa
Inzego zitandukanye zasabwe gukora ibishoboka byose iyo mirimo igahabwa agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .