00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba UTAB bubakiye inzu ebyiri abatishoboye

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 27 March 2024 saa 06:35
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, bafatanyije n’umuyobozi bwabo bamurikiye imiryango ibiri itishoboye inzu babubakiye, bemeza ko kwiga kwiza ari ukumenya no gukemura ibibazo byugarije rubanda.

Inzu zatanzwe ni izubakiwe umuryango w’umusirikare wamugariye ku rugamba n’undi muryango w’umuturage utishoboye. Yose ni iyo mu Murenge wa Byumba kandi yombi yahawe n’ubufasha bw’iribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku, nayo ihiga ko igiye mu rugamba rwo kwiteza imbere kuko ibyabazitiraga byakemuwe.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza UTAB SU, Oreste Singanire, yavuze ko kuba ari abanyeshuri kuri ubu bitavuze ko bazahora aribo bityo ko bagomba gutangira kugira uruhare mu gukemura ibibazo biba byugarije umuryango.

Yagize ati "Ni igitekerezo twagize tukigeza mu buyobozi bw’ishuri nabwo buradushyigikira. Ntabwo turi umuryango mugari ukorera muri Kaminuza gusa, ahubwo tuzi ko turi urubyiruko kandi urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu. Ni ibikorwa tuzakomeza gukora kuko kuba twiga ntitugomba kubigira impamvu kuko kwiga neza ni ukwiga gukemura ibibazo biba byugarije rubanda."

Gato Moses w’imyaka 54 wamugariye ku rugamba, yagize ati "Ndishimye cyane kuba baransanze mbabaye bakanga ko nkomeza kubabara bahari. Baranyubakiye, banyubakira n’ikiraro cy’inka n’ubwiherero. Ubu imbaraga ziriyongeye mvuye mu bwigunge ubu nanjye ngiye ku rugamba rwo kwiteza imbere."

Mukakabera Stephanie nawe wahawe inzu yagize ati "Mana yanjye byandenze kuko mbere twabaga mu nzu amategura yaramenaguritse ku buryo imvura yagwaga tukarara tunyagirwa njye n’umugabo n’abana batatu, nta kirago nagiraga byose byabaye nk’ifumbure kuko amazi yuzuraga mu nzu.”

"Ubu niyo muri kumbaza numva narira kuko ndi mu nzu nziza bano bana banyubakiye, banyubakira igikoni n’ubwiherero Imana ibahe umugisha kandi mudushimire Perezida Paul Kagame watoje abato gukora neza bakaba bankuye mu butindi nanjye ngiye kujya njya aho abandi bari nta pfunwe ndetse ntere imbere."

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri iyi kaminuza, Dr Niyonzima Eliezer, yavuze ko ibikorwa nk’ibi abanyeshuri baba bakorera abaturage bijyana n’intego z’amashuri makuru na kaminuza kandi ko bazakomeza kubishyigikira no kubiteza imbere.

Yagize ati "Ibi bijyanye n’inshingano za Kaminuza zirimo kwita ku mibereho y’abaturage cyane cyane duhereye aho dukorera. Biradushimisha cyane iyo tubonye urubyiruko rwacu rushishikajwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ntibite ku masomo bahabwa gusa."

"Turizera ko aba banyeshuri bazagenda bahindura n’abandi. Icyo dusaba bano baba bafashijwe ni ukwiremamo imbaraga bagakora kugira ngo ubu bufasha bubabere inzira nziza yo gutera imbere kandi natwe tuzakomeza kubaba hafi mu guhindura imyimvire no kujyanisha n’uburyo bugezweho mu iterambere."

Umuyobozi w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Thèoneste, yashimiye aba banyeshuri kuko byabafashije mu kwesa imihigo, asaba abahawe ubufasha kububyaza umusaruro no kuba intangarugero ku y’indi miryango.

Yagize ati "Ni igikorwa twakiriye neza cyane kuko badufashije kugabanya umubare twari dufite w’abatagira amacumbi ndetse n’ababaga habi, ariko baranabaherekeje mu buzima busanzwe kuko babahaye n’ibiribwa n’ibiryamirwa kandi biradufasha kugabanya umubare w’abatishoboye twari dufite mu mihigo."

Mu Murenge wa Byumba muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bagomba kubakira imiryango 20 itishoboye, muri yo 15 yamaze kubakirwa indi itanu nayo iracyari kubakirwa n’ubuyobozi bufatanyije n’abafatanyabikorwa babwo.

Imwe mu nzu yubakiwe imiryango itishoboye
Umuryango w'Abanyeshuri ba UTAB wanahaye ibiribwa bamwe muri bagenzi babo bakennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .