00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Hakenewe ingo mbonezamikurire zirenga 4000 mu guhangana n’imirire mibi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 28 March 2024 saa 04:24
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagaragaje ko hari ikibazo cy’ingo mbonezamikurire zo mu ngo [Home based ECDs] zidahagije mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko mu ngo 8000 zikenewe kuri ubu habarurwa izigera ku 3900 gusa, ni ukuvuga 38,8% y’izikenewe.

Mu nama mpuzabikorwa ku rwego rw’Intara yari igamije kurebera hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bikibangamiye umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru yabaye kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko hakwiye gukorwa ibishoboka kugira ngo icyo kibazo gikemuke kuko kiri mu bibangamiye iterambere ry’umuryango.

Yagize ati "Iyo umwana ari mu rugo akenshi nyine ni naho bahohoterwa kuko nta muntu bari kumwe, ababyeyi barabyuka bakagenda bagasiga umwana mu rugo, ntabwo umenya ko yariye kuko mutiriranywe ariko najya mu rugo mbonezamikurire bizamufasha kutagwa mu mirire mibi."

"Birasaba rero ko zongerwa zikagera kuri wa mubare n’ubundi wifuzwa noneho abana bakabona aho babonera za serivisi zose zitangwa mu ngo mbonezamikurire kuko iyo bagiye hamwe, yaba umufatanyabikorwa, yaba Leta kubageraho biroroshye muri gahunda zitandukanye zo kubafasha mu bijyanye n’imirire cyangwa ibindi byafasha abo bana."

Minisitiri Uwamariya yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose zaba iza Leta, abafatanyabikorwa ndetse n’ababyeyi ku rwego rw’imidugudu kugira ngo izo ngo mbonezamikurire zigera ku 4100 zigikenewe zibashe kuboneka vuba.

Gahunda y’ingo mbonezamikurire, yatangiye mu 2017, igamije guhuriza hamwe abana bakoroherezwa kugezwaho serivisi z’inkingo, imiti, ibiribwa, isuku n’isukura, umutekano w’umwana, gutegura umwana kuzatangira amashuri abanza hamwe n’uburere ku babyeyi, kugira ngo bafashe umwana gukura neza mu bwenge, mu gihagararo, mu mibanire n’abandi hamwe n’ubuzima mbamutima.

By’umwihariko abana bafite kuva ku myaka itatu y’ubukure kugeza ku myaka itandatu, bashyirwa mu rugo mbonezamikurire rushobora kuba mu rugo rw’umuntu ku giti cye, urukorera mu gace abantu batuyemo, urushyirwa aho abantu benshi bahurira cyangwa bakorera, hamwe n’urugo mbonezamikurire rw’icyigererezo.

Minisitiri Dr Uwamariya yasabye inzego zose bireba ko zafatanya n'ababyeyi bakongera umubare w'ingo mbonezamikurire
Abayobozi bo mu Ntara y'Amajyaruguru basabye gukemura ikibazo cy'ingo mbonezamikurire 4100 zigikenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .