00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Uwihanganye, Minisitiri Paula Ingabire na Miss Ngarambe bashyizwe mu ndashyikirwa z’Abanyafurika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 March 2024 saa 02:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire; Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu ndetse na Ngarambe Rita Laurence wegukanye ikamba ry’Igisonga cya Mbere muri ‘Miss Face of Humanity 2022’ bashyizwe mu bantu 100 baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika bakoze ibikorwa byazanye impinduka muri sosiyete.

Uru rutonde rw’abantu 100 rwiswe “Global Top 100 Under 40 List’. Ruriho ibyamamare mu muziki, abashabitsi, abanyapolitiki, abakinnyi ba filime n’abandi.

Mu bazwi bandi bari kuri uru rutonde barimo abanyamuziki nka Asake wo muri Nigeria, Tyla wo muri Afurika y’Epfo, Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Zendaya n’abandi.

Hariho kandi abandi bakomeye muri Politiki barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Sierra Leone, Salima Monorma Bah, Zaynab M. Mohamed uhagarriye Leta ya Minnesota muri Sena ya Amerika akaba n’umunyapolitiki watowe ari muto kurusha abandi muri iyi Leta kuri uyu mwanya cyane ko afite imyaka 26 n’abandi batandukanye.

Ni urutonde rwakozwe na Most Influential People of African Descent (MIPAD) rugamije gushimira no guha icyubahiro abantu bakoze ibidasanzwe muri sosiyete, mu nzego zitandukanye yaba iz’abikorera cyangwa iza Leta. Ni urutonde rushyirwaho Abanyafurika bari kuri uyu mugabane cyangwa se abari muri diaspora.

Uru rutonde rwatangiye gukorwa guhera mu 2017.

Ibyo wamenya ku Banyarwanda bashyizwe kuri uru rutonde…

-Uwihanganye Jean de Dieu

Ku wa 15 Nyakanga 2019 nibwo Perezida Paul yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga, barimo na Uwihanganye woherejwe muri Singapore nka Ambasaderi.

Ni nyuma y’uko yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuva ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abagize Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, tariki ya 30 Kanama 2017. Hari nyuma y’imyaka mike ari umuyobozi mu kigo gikora iby’ubwubatsi, NPD-COTRACO, ashinzwe gutegura imishinga n’iterambere.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, yabonye mu 2013.

Amb.Uwihanganye Jean de Dieu yakoreye igihe kinini Radio Salus na Radio 10. Agitangira gukora ibijyanye n’ubwubatsi, yabibangikanyaga no kwigisha muri Kaminuza ya UNILAK.

Mu 2019 mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Amb. Uwihanganye yavuze ko urugendo muri guverinoma rwari rukomeye cyane kuko atari yaragize ahandi ayobora ku rwego nk’urwo, kuko yabaga mu mirimo yo gukora imihanda n’ibindi.

Avuga ko byatangiye bitoroshye ariko aho byari bigeze byari byiza, kuko no mu kazi ari gukora ubu nka amabasaderi yamaze kukamenyera.

-Ngarambe Rita Laurence

Ngarambe Rita Laurence yabaye Igisonga cya Mbere mu irushanwa rya ‘Miss Face of Humanity mu 2022’. Uyu mukobwa yaherewe igihembo muri iri rushanwa nyuma yo guhigika abandi bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye. Ubusanzwe aba muri Canada.

Ngarambe yahawe n’irindi kamba rya ‘The World Peace’. Aha uyu mukobwa yahize abandi mu gutanga ubutumwa bw’amahoro. Icyo gihe, yavuze amateka y’u Rwanda ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu mu rugamba rwo kwiyubaka no kunga Abanyarwanda.

Yavuze kandi ukuntu u Rwanda nyuma y’ibyabaye, ubu ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bifite ingabo nyinshi n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu nka Centrafrique n’ahandi, abigaragaza nk’ikimenyetso cyiza cy’uko rumaze kugera ku ntambwe ihambaye mu guharanira amahoro.

Mu kuvuga nawe ibyo yakora kugira ngo akomeza gukwirakwiza amahoro ku Isi, yagaraje ukuntu se yari ari mu babohoye igihugu avuga ko azamukurikiza nawe agakomeza kurinda ibigwi bye. Ibi nibyo byamuhesheje ikamba rya ‘The World Peace’.

Ngarambe yari ari mu bakobwa bo bihugu bitandukanye byo ku Isi bigera kuri 17 bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa.

Nadia Tjoa wo muri Indonesia yegukanye ikamba rya Miss Face of Humanity 2022, mu gihe Ngarambe Rita Laurence yabaye igisonga cya mbere, Umunyamerika Kerri Jade yabaye igisonga cya kabiri naho Juliette Louie wo muri Hong Kong yabaye igisonga cya gatatu.

Irushanwa rya Miss Face of Humanity rigamije ‘gukangurira abatuye Isi guharanira amahoro, umutekano, kugira ubumuntu n’ibindi’.

Rita Ngarambe wari uhagarariye u Rwanda yigeze kubwira IGIHE ko yatekereje kujya mu irushanwa kuko rigamije ibikorwa nawe asanzwe akora cyane cyane ibijyanye n’ubumuntu, yashinze umuryango ‘United for Humanity Organization’ ukora ibikorwa nk’ibi.

Ati “Ninjiye mu irushanwa kuko nkunze gukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mfatanyije n’imiryango itandukanye. Nabitangiye niga muri New Vision mu Rwanda naho nkakora ibikobwa nk’ibi. Natangiye ibikorwa byo gufasha kera.”

Uyu mukobwa yaje kujya kwiga amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigayo imyaka ibiri. Ubu aba muri Canada aho yageze mu 2017.

Ngarambe yavutse ku wa 29 Nzeri 1997. Yatangiye ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane cyane umugore ubwo yari afite imyaka 16.

- Minisitiri Ingabire Paula

Paula Ingabire ni umunyarwandakazi w’inzobere mu by’ikoranabuhanga ndetse akaba n’umunyapolitiki. Niwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, wemejwe n’inama y’Abaminisitiri mu Rwanda tariki ya 18 Ukwakira 2018.

Ingabire yize muri kaminuza y’u Rwanda, arangiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kabiri cya kaminuza. Yakomeje amashuri ye ndetse aza no kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, Massachusetts Institute of Technology (MIT). Yari umwe mu bitabiriye ihuriro ryo gushyiraho sisitemu no kuzicunga muri MIT.

Mbere y’uko aba Minisitiri, yari Umuyobozi wa gahunda ya Kigali Innovation City. Mbere y’ibyo, yari afite umwanya w’umuyobozi wa ICT mu Nama ishinzwe iterambere ry’u Rwanda .

Muri Werurwe 2020, Paula Ingabire yashyizwe mu bayobozi 115 bakiri bato ku Isi. Urutonde rurimo abayobozi ba leta, abanyamakuru, abarwanashyaka, abahanzi, abarezi, impuguke mu bucuruzi, n’abashinzwe ikoranabuhanga, bari munsi y’imyaka 40.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .