00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yavuze ko ubufasha bwo guhanura ibisasu bya Iran yahaye Israel itabuha Ukraine

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 16 April 2024 saa 09:14
Yasuwe :

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, White House byatangaje ko bidashobora guhanura ibisasu bya missiles cyangwa drones u Burusiya bwohereza muri Ukraine nk’uko iherutse kubifasha Israel mu gitero yari yagabweho na Iran mu mpera z’icyumweru gishize.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 13 ishyira iya 14 Mata 2024, Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byafashije Israel guhangana na Iran yavugaga ko iri kwihorera ku gitero Israel yagabye kuri ambasade yayo muri Syria kigahitana abantu barindwi mu ntangiriro za Mata 2024.

Umuvugizi wa White House mu by’umutekano, John Kirby ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru niba ubufasha bwo guhanura ibitero by’umwanzi Amerika yahaye Israel bushoboka no ku bitero by’u Burusiya kuri Ukraine, yavuze ko ibyo bidashoboka kuko izo ari ingamba ebyiri zitandakanye.

Yagize ati “Nari niteze iki kibazo. Aya ni amakimbirane atandukanye, ni ibirere bibiri bitandukane ndetse n’imiterere y’icyo bapfa iratandukanye. Gusa Perezida Biden yabivuze neza intambara igitangira ko Amerika itazigera yivanga muri ariya makimbirane mu buryo bwo kurwana.”

Iki gisubizo Amerika yatanze gisa kandi n’icyatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, David Cameron na we wavuze ko kuba NATO yakwivanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine ishaka guhangana n’u Burusiya byaba ari akaga gakomeye, ahubwo ko Ukraine ikeneye system z’ubwirinzi bwo mu kirere.

Ikinyamakuru RT cyanditse ko Uburengerazuba bw’Isi bwiteguye gukomeza gutanga ubundi bufasha bwose kuri Ukraine kugeza igihe cyose intambara izamara ariko ko kwinjira mu ntambara byeruye barwanira Ukraine byo bidashoboka.

N’u Bufaransa bwari bwavuze ko kohereza ingabo muri Ukraine bishoboka bwaje nyuma kuvuga ko ubufasha bundi bushoboka buzahabwa Ukraine ariko ko izakomeza kurwanisha ingabo zayo gusa.

John Kirby yavuze ko Amerika itajya mu byo guhanura ibisasu by'u Burusiya muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .