Duda uri mu ruzinduko mu Rwanda, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi.
Amaze gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa bugaragaza akababaro yatewe n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Pologne, turibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni isomo rikomeye ku bubi bw’amacakubiri ndengakamere ashyigikiwe n’abanyamahanga, kugeza aho abantu bahinduka, umuturanyi akihinduka mugenzi we, umuryango ugasubiranamo.”
Yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari “gasopo ku bantu twese ko iyo urwango ruhawe intebe ngo rukure, rushobora gusenya burundu igihugu.”
Icyakora Perezida Duda yashimye uburyo ubutabera no kubabarirana byafashishije Abanyarwangda kongera gusana igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!