AGUKA Ideation Entrepreneurship Programme yagenewe ba rwiyemezamirimo bafite ibitekerezo ndetse n’imishinga itarengeje umwaka ikora, igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imyaka 18-30, bahabwa ubufasha bw’ingenzi buzabafasha guhindura ibitekerezo byabo mo imishinga ihamye.
Abagera kuri 1,000 bazatoranywa bazahabwa amahugurwa yo kunoza imishinga yabo ari nako bahatana, hakazatoranywamo 100 bahiga abandi bazahabwa igishoro cya 3,000$ buri umwe yo gushyigikira imishinga yabo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko ubuzima ari uguhatana kandi buri umwe akenera ubudashyikirwa mu byo akora.
Ati “Ubuzima ni uguhangana. Nubwo waba ufite igitekerezo cyiza cyangwa
umushinga uteguye neza, ukeneye ubushobozi n’ubudashyikirwa mu byo ukora.”
Tony Elumelu washinze Tony Elumelu Foundation, umwe mu bafatanyabikorwa muri uyu mushinga, we yavuze ko urubyiruko rukwiye kugabanya amagambo rukajya mu bikorwa.
Ati “Igitekerezo cyawe gishobora guhindura Afurika. Tuve mu magambo tujye mu bikorwa.”
AGUKA yatangijwe muri Gicurasi 2023, ikazamara imyaka ine. Igamije kongerera ubushobozi urubyiruko 1600 no gutera inkunga imishinga 400, ni mu gihe 50% ruzaba ari urubyiruko rw’igitsina gore.
Kwandika abazitabira icyiciro cya kabi byatangiye tariki 15 Mata, bikazasozwa ku wa 13 Gicurasi 2024. Kwiyandishika bikorerwa ku rubuga https://www.tefconnect.com
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!