00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bijya gupfa byahereye no mu burezi- Minisitiri Irere kuri Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 April 2024 saa 08:47
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kinini ariko bikinjizwa no mu burezi bw’u Rwanda ari nabyo byatumye ibintu birushaho kujya irudubi.

Irere Claudette yabigarutseho ubwo Minisiteri y’Uburezi yibukaga abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko biteye agahinda kubona abahanga mu gucura umugambi wa Jenoside bari abantu bize kandi biri mu byatumye uburezi bukomeza kudindira.

Yakomeje agira ati “Bijya gupfa byahereye no mu burezi. Nyuma y’umwaduko w’abazungu na politiki yabo ya mbatanye mbategeke yatwinjije ku butegetsi bubi bwaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri, byiswe ko u Rwanda rubonye ubwigenge ariko aho kuba bwo biba ubwigunge kuri benshi kuko ari bwo Abatutsi batangiye guhezwa ku byiza by’igihugu harimo n’uburezi.”

Yagaragaje ko ubwo butegetsi bubi bwatumye hari abana b’Abanyarwanda bahezwa mu burezi kubera ko bavutse ari Abatutsi.

Ati “Iringaniza, kimwe n’izindi mpamvu za politiki y’icyo gihe, ryatumye umubare w’abigaga uba muke cyane kandi hari benshi bari bashoboye kwiga bakabuzwa ayo mahirwe nta yindi mpamvu ureste kuba barisanze bitwa Abatutsi.”

Yagaragaje ko kwibuka nka Minisiteri y’Uburezi ari umwanya ukomeye wo gutekereza ku bugwari bwaranze abari bazwi nk’abanyabwenge bari abakozi mu nzego zitandukanye z’uburezi, abandi ari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na kaminuza bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi aho kuba “urumuri n’agakiza bya rubanda” nk’uko byari mu ntego y’iyari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.

Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatanze ubuhamya bw’uko mu mashuri byari byifashe aho wasangaga n’abiga muri za Kaminuza bifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Twaciye mu bihe bitoroshye kuko kujya ku ishuri byabaga ari ugufunga umwuka cyangwa se kwihambira, twabaga turi mu gihirahiro, hari igihembwe cyarangiye nta n’icyumweru twize. Twahoraga tubwirwa n’abanyeshuri twiganaga ko bazadutema, akabikubwira uyu munsi n’ejo akabisubimo.”

Ntazinda yagaragaje ko kandi guhabwa amanota hagenderwaga ku bwoko umuntu afite aho kurebera ku byo yakoze ku buryo byabuzaga amahirwe abana b’abatutsi kuba bakomeza mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’ibindi bihanitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphatal, yagaragaje ko kuba mwarimu ushobora kurema umuntu muzima cyangwa mubi yarigishijwe ingengabitekerezo byaragize uruhare runini mu kuyibiba mu bantu benshi kuko “uburezi buturemamo icyo umuntu azaba cyo”.

Ku rundi ruhande, Ambasaderi Prof. Joseph Nsengimana yagaragaje ko muri iki gihe ikiragano gishya gifite umukoro wo guhangana n’abapfobya no guteza imbere u Rwanda.

Ati “Urubyiruko icyo tubasaba ni uko ibyo bitekerezo byanyu byiza mubikomeza, izo mbaraga bazikomeze ariko cyane cyane ubumwe bwanyu. Ndababwira ko uru Rwanda rwabo ari bo barushinzwe kandi nibo bazarubazwa.”

Abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni 77 nubwo hirya no hino mu gihugu hishwe abari abarezi ndetse n’abanyeshuri batari bake bigakoma mu nkokora uburezi bw’u Rwanda.

munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yunamiraga abari abakozi ba Minisiteri y'Uburezi
Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bashyize indabo ku mva rusange
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yagaragaje ko ibintu bijya kuba bibi amacakubiri yahereye mu burezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .