00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bomboko yashinjwe kwica uwari umusirikare amuziza guhungisha Abatutsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 April 2024 saa 11:47
Yasuwe :

Uwahoze ari umusirikare wabaga mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali, yashinje Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi, kwica umuntu amurashe amuziza ko ari guhungisha Abatutsi.

Ubwo yatangaga ubuhamya mu Rukiko rwa Rubanda kuri uyu wa 19 Mata 2024, uyu mutangabuhamya yagaragaje ko kuva ahari igaraje ya AMGAR kugera kuri Onatracom, hari bariyeri zigera kuri enye kandi byari bikomeye kuzinyuraho.

Ni umwe mu bahanwe kubera ko yakundaga guherekeza Simbizi Stany wayoboraga Interahamwe akaba na Perezida wa CDR nyuma y’urupfu rwa Bucyana.

Uyu Simbizi yakatiwe imyaka 14 ariko mu 2005 aza gufungurwa ku Iteka rya Perezida wa Repubulika kubera yireze agasaba imbabazi ndetse yiyemeza no kwereka Abanyarwanda ibyabaye.

Yagaragaje ko uwo Simbizi na Kajuga Robert ari bo bari bashinzwe gutanga amabwiriza ariko ko Bomboko yayoboraga bariyeri zari hagati ya Onatracom no mu gakinjiro kuko yari yungirije abakuru b’Interahamwe.

Ubwo yabazwaga ibyo yabonye, Bomboko ubwe yakoze, umutangabuhamya yavuze ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yari ihungishije abatutsi 18 batwawe n’umusirikare witwa Lt. Mudenge washakaga kubajyana muri Milles Collines.

Icyo gihe ngo yanyuze kuri Hotel Sun City yari iya Col. Kayumba baramureka ariko bageze kuri bariyeri yari ku musigiti wo mu Biryogo, bose babavanyemo babica babatemye n’abagerageje kwiruka barabatema abyirebera.

Yabwiye Urukiko ko Lt. Mudenge wari ubatwaye muri iyo modoka yakuwemo na Bomboko amwambura imyenda hanyuma amurasa mu mutwe.

Ati “Lt. Mudenge, Bomboko ni we wamwikuriyemo, amukuramo imyenda ye, amurasa mu mutwe, abanje kumubaza impamvu ahungisha Inyenzi. Ni Bomboko wamwirasiye.”

Yavuze ko kuri AMGAR bahanyuze bahabona imirambo myinshi cyane y’abishwe.

Yavuze ko kandi yagiye mu nama Gen Kabiligi na Col Renzaho Tharcisse bakoresheje, banatanga amabwiriza y’uko Interahamwe zigomba kwitwara kandi icyo gihe Bomboko yari ayirimo.

Nibwo batanze amabwiriza y’uko imirambo igomba gukurwa ku mihanda ikajya gushyingurwa mu marimbi, kubera ko abazungu babibonaga nabi.

Icyo gihe Bomboko yatanze igitekerezo cyo gushaka amakamyo n’imashini zicukura, bagashaka n’abashoferi bo gukuraho iyo mirambo.

Uyu mutangabuhamya yagaragaje ko nyuma yo kwemera icyaha yiyemeje kujya agaragariza abanyarwanda n’abatuye Isi ukuri kose ku byabaye.

Yagaragaje ko muri AMGAR nta ntwaro zarimo zaba imbunda n’imihoro ahubwo ko byatangirwaga muri Camp Kigali.

Umutangabuhamya yasabye Nkunduwimye uri kuburana ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi gushaka uko yabohoka akumva ko Jenoside ari icyaha kibi cyakorewe Abatutsi b’inzirakarengane bityo agasaba imbabazi.

Ati “Akwiye gusaba imbabazi kugira ngo umutima we ubohoke akumva ko yahemukiye u Rwanda. Kuri njye niyemeje gufasha ubutabera aho nzakenerwa hose. Bitewe n’aho mba mu Rwanda umutima wanjye ukeye kandi nkaba ntekanye, nzakomera ku musanzu wanjye.”

Nkunduwimye yashinjwe kurasa uwari umusirikare amuziza guhungisha Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .