Uyu muyoboro watashywe kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, wubatswe ku bufatanye bw’umushinga Water Aid Rwanda n’Akarere ka Bugesera.
Hubatswe n’amavomo mashya 25 mu Murenge wa Mwogo n’andi 12 mu Murenge wa Juru azafasha abaturage kubona amazi hafi.
Umuyobozi Mukuru wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine, yishimiye ko babashije gufasha abaturage benshi kugerwaho n’amazi meza, yizeza bamwe muri bo batari bagerwaho n’amazi ko mu igenamigambi ritaha bazayabagezaho yaba mu Bugesera no mu bindi bice by’igihugu bitandukanye.
Umwe mu baturage begerejwe ayo mazi meza, Mukashyaka Console, yavuze ko agiye kubafasha kutongera kurwara indwara zaturukaga ku kunywa amazi mabi n’izindi ziterwa n’umwanda bakundaga kugira, yavuze ko kandi kuba bahawe amazi meza bagiye kuruhuka kujya kuvoma kure cyane.
Atti “Twavomaga amazi mabi cyane ku buryo no kuyanywa byabaga bigoye, ubwo abana bakarwara inzoka n’izindi ndwara, ubu ibyo byose byakemutse.”
Mukarubuga Jeanne d’Arc utuye mu Murenge wa Mwogo we yagize ati “Iyo murebye amazi twakarabaga uko yasaga ndetse bamwe twagira intege nke tukayanywera aho, ugasanga ni ikibazo. Twigishwaga kuyateka wareba ikibazo cy’inkwi nacyo ugasanga ni ikibazo, uyu munsi rero tugiye kunywa amazi meza duhinduke.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, wari witabiriye uyu muhango, yashimiye Water Aid Rwanda ku kuba yafashije abaturage kugerwaho n’amazi meza, yijeje ko Leta yafashe ingamba zigamije gucunga imiyoboro y’amazi yegerezwa abaturage kugira ngo afatwe neza ntakangirike.
Minisitiri Gasore yanasabye abaturage kugira uruhare mu gucunga no gufata neza ibikorwaremezo by’amazi begerezwa, bakanatanga amakuru ku bantu baba bashaka kubyangiza kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!