00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Imibiri 120 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 April 2024 saa 07:49
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, abaharokokeye n’abahatuye bashyinguye mu cyubahiro imibiri isaga 120 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mirenge ya Ntarama na Nyamata, abaharokokeye bongera gusaba abazi ahari imibiri itari yashyingurwa kuhavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2024 ku rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyanabereyemo umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse mu mirenge ya Nyamata na Ntarama.

Iyi mibiri yiyongereye ku mibiri irenga 5000 isanzwe ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.

Habarugira Alexis warokokeye i Ntarama yavuze uburyo abaturanyi babo, Interahamwe n’abayobozi bari bariho icyo gihe aribo baje kwica abari bahungiye i Ntarama.

Yashimiye Inkotanyi zahagobotse zigatabara Abatutsi bari bataricwa ndetse zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Visi Perezida wa Ibuka wa kabiri ku rwego rw’Igihugu, Kagoyire Christine yavuze ko bidakwiriye ko imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi izajya iboneka ari uko hakozwe ibikorwaremezo cyangwa hari abagiye kubaka, batangira gukubita amapiki mu butaka hakazamuka imibiri y’abantu, yasabye abafite amakuru ku hantu hari imibiri itarashyingurwa kuhagaragaza.

Ati “Abantu bazi neza aho abo bantu bacu bashyizwe, turabasaba rero twivuye inyuma ngo baherekane bataruhije Leta yabagiriye neza, Leta yacu y’ubumwe bw’Abanyarwanda ntabwo yagiriye neza abacitse ku icumu ahubwo yagiriye neza n’Abanyarwanda bose. Kubona uri mu gihugu cyawe udahigwa nta mpamvu yo kuyitura ikibi, biture ineza ugaragaza aho abacu bari.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko iyo ingengabitekerezo ya Jenoside itaranduwe aribyo bituma hari abo bikigora kwerekana aho iyo mibiri iri.

Yavuze ko heshi mu ho amadini n’amatorero yagiye ahera mu Rwanda bagiye bamara Abatutsi nyamara barasenganaga.

Ati “Iyo ngengabitekerezo y’urwango yashinze imizi mu bantu, isimbura umutima, igasimbura ubwenge, igasimbura ukwemera igasimbura byose. Iyo ngengabitekerezo rero bisaba kuyisobanurirwa uko yatangiye kuko irondabwoko ryatumye Abatutsi bicwa, rifite uko ryatangiye ntabwo ryaje gutyo, ryarigishijwe.”

Minisitiri Bizimana yasabye ababyeyi kurerera abana babo mu rukundo, n’ubupfura kuko aribyo bizatuma abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho bamenera. Yasabye kandi urubyiruko kujya rutinyuka rugasubiza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Akarere ka Bugesera kabarizwamo inzibutso enye harimo urwa Ruhuha, urwa Gashora, urwa Nyamata ndetse n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama. Izi nzibutso zose hamwe zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 64 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Inzibutso zo mu Karere ka Bugesera zose hamwe zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 64 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside
Abayobozi banyuranye barimo Minisitiri Dr Bizimana na Guverineri Rubingisa bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri Dr Bizimana yasabye ababyeyi kwigisha abana babo urukundo, avuga ko mu gihe babigishize neza abafite ingengabitekerezo bazabura aho bamenera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .