00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yibukije abagore bajya mu kirihuko cyo kubyara ko ibishyurira

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 27 March 2024 saa 09:35
Yasuwe :

Mu gihe Isi ikomeje kwizihiza ukwezi kwahariwe abagore, Equity Bank Rwanda yabibukije ko ibafitiye serivisi nziza zo kubitaho, nk’aho abakiliya bayo b’abagore iyo bafashe inguzanyo bakajya mu kiruhuko cyo kubyara batararangiza kwishyura, iyi banki ibishyurira amezi abiri ku mafaranga bishyuraga buri kwezi.

Ni ibyagarutsweho mu birori iyi banki yakoreye muri Kigali Convention Centre, kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, mu kwizihiza ukwezi kwahariwe umugore hanarebwa ibikenewe mu gukomeza kubateza imbere.

Muri uyu muhango yagiranye ibiganiro n’abakiliya bayo b’abagore ndetse n’abafatanyabikorwa barimo Umushinga Spark Microgrants n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iyo gahunda yo kwishyurira abagore bagiye kubyara yashyizweho nyuma yuko bigaragaye ko hari abagore bajya ku kiriri, ubucuruzi bwabo ntibukomeze gukora neza muri iyo minsi ngo babashe kwishyura mu gihe bakoraga nk’ubucuruzi buciriritse.

Ati ‘‘Tuzi neza ko iyo umugore yabyaye, mu byukuri aba akeneye kwita ku mwana mbere yo gusubira mu bucuruzi. Twegereye rero abafatanyabikorwa b’ibigo by’ubwishingizi, twumvikana ko badufatira ubwishingizi nibura amezi abiri y’ibanze, kugira ngo umubyeyi ashobore gukomera umugongo asubire mu kazi ashobore kujya kongera gucuruza.’’

Hannington Namara kandi yasabye ubufatanye bwa buri wese mu guteza umugore kuko iyo ateye imbere n’Isi yose itera imbere.

Equity Bank Rwanda kandi yavuze ko iri gushyira imbaraga mu gufasha abagore bari mu buhinzi kuko ari bo benshi, bagahabwa ubumenyi ku kubukora neza ndetse bakoroherezwa gufata inguzanyo kuko benshi muri bo bagorwa no kubona ingwate.

Mu bagore bitabiriye ibi birori hari harimo ba rwiyemezamirimo bafite imishinga minini irimo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mukasahaha Diane ufite uruganda rukora imyenda ruherereye i Masoro yasabye sosiyete guhindura imyumvire ikigaragaza umugore nk’umuntu ugomba gukora utuntu duto, atanga ubuhamya bw’uko ajya gusaba aho gushyira uruganda i Masoro hari abatekerezaga ko abeshya atari urwe, bakamubaza niba hari undi nyirarwo kandi w’umunyamahanga.

Yanakomoje ku kuba abagore bakora ubucuruzi bunini bagihura n’imbagomazi zo gushaka amasoko manini, kuko ubabonye atekereza ko ari nk’abaje bahagarariye umugabo runaka nk’aho ari we nyiri uwo mushinga, avuga ko biri mu mbogamizi yahuye na zo yaba mu Rwanda no mu mahanga.

Ati ‘‘Hari nk’ahantu najyanye n’Umuhinde w’umugabo mu kindi gihugu tugomba kwitabira twese. […] no kwicara ku meza y’ibiganiro no guhura n’abayobozi b’iyo gahunda, ni we bahaga ijambo kandi twese twari abohereza ibicuruzwa muri icyo gihugu, ariko ni we bahaye ijambo no gusobanura, njye bambwira ko nzohereza Email.’’

Mukasahaha yavuze ko we bamwicaje inyuma muri iyo gahunda, ndetse anakomoza ku kuba no mu Rwanda hakiri abantu bumva ko umugore uri mu bucuruzi bunini aba yoherejwe nk’umunyamabanga uhagarariye umugabo ukora bubwo bucuruzi, asaba abantu guhindura iyo myumvire.

Ati ‘‘Hari nk’ahantu nagiye njyewe hano mu Rwanda kwishyuza amafaranga menshi, mpahurira nanone n’umugabo mukuru ugaragara nk’umukire yambaye ‘costume’ uri mu kigero cy’imyaka nka 55 na 60, turi babiri we baramwicaza njye nishyuza mpagaze, kuko batekerezaga ko njye ndi umuntu woherejwe w’umwunganizi.’’

Umuyobozi w’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) mu Rwanda, Jennet Kem, yashimiye Equity Bank Rwanda kuri iki gikorwa yateguye kinagaragaza uruhare rw’umugore mu iterambere, anavuga ko hakeneye ubufatanye bw’ibigo byose mu gushyira iherezo ku birimo ubukene bwibasira abagore bitewe no kudashyigikirwa hashingiwe ku kuba ari abagore.

Equity Bank Rwanda iri gushyira imbaraga mu guteza imbere abagore bakora ubucuruzi buciriritse
Muri ibi birori hari abagore bamuritse umusaruro w'ibikorwa byabo
Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine ni we wayoboye ibi birori
Abitabiriye iki gikorwa ni abakiliya ba Equity Bank Rwanda b'abagore, n'abafatanyabikorwa
Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bagaragaje ko bagisuzugurwa iyo bigeze ku gusaba amasoko manini
Marthe Uwingabire ni umugore wacitse ikiganza, asaba abafite ubumuga kutitakariza icyizere
Equity Bank Rwanda yibukije abagore ko bafashe runini mu iterambere
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yasabye uruhare rwa buri wese mu gushyigikira iterambere ry'umugore
Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yasabye ubufatanye bwa buri wese mu guhashya ubukene bwibasira abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .