00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘Umwe mu misozi igihumbi’ y’Umubiligi igiye kwerekanwa mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 April 2024 saa 06:32
Yasuwe :

Umubiligi Bernard Bellefroid, wakoze filime mbarankuru yise Umwe mu misozi igihumbi yatangaje ko agiye kuzenguruka ibice bitandukanye ayereka Abanyarwanda by’umwihariko mu duce yakoreyemo ubwo yafataga amashusho yayo.

Iyo filime igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko by’umwihariko yerekana urugendo rwaganishije Abanyarwanda ku bumwe n’ubudaheranwa.

Ni filime yise “umwe mu misozi igihumbi” kuko igaruka ku nkuru y’abana batatu Fideline, Olivier, na Fiacre bo ku musozi wa Mushirarungu mu Karere ka Nyanza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ku batuye mu Karere ka Bugesera mu mudugu w’ubumwe n’ubudaheranwa wa Mbyo.

Mu kiganiro na IGIHE, Bernard Bellefroid, yagaragaje ko nyuma yo gukora filime ‘Rwanda the hills speak out’ yagarukaga kuri Gacaca kandi igakundwa yiyemeje kugaragaza uko abishwe n’abiciwe bashobora kongera kubana.

Yagize ati “Nakomeje gukurikirana umwe mu misozi nari nafashemo amashusho muri filimi ya Gacaca wa Mushirarungu i Nyanza. Nibutse ko mu 2005 abantu by’umwihariko abo mu Burayi bavugaga ku bintu byo kwiyunga. Ndibuka ko u Rwanda rwagaragaje ko icya mbere cyari icyo gutanga ubutabera hanyuma kwiyunga bikazaza nyuma.”

Uyu mugabo yatekereje kuba yakora iyo filime inkiko Gacaca zirangije imirimo yazo ariko yifuza kumenya uko ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda buhagaze.
Yagaragaje ko byamutwaye igihe kinini kuyitunganya kuko ari igitekerezo yagize guhera mu 2004, kandi ko kuvuga kuri Jenoside atari ibintu byoroshye kandi ko bisaba ubushishozi buhambaye.

Iyo filime irimo ibice bitatu by’ingenzi bishingiye ku kuri kw’ibyabaye kuri abo bana batatu, kureba niba baba barabonye ubutabera bwuzuye binyuze muri Gacaca ndetse no kureba ukongera kwiyubaka n’ubumwe n’ubudaheranwa.

Yavuze ko gukora iyo filime bishingiye ku bumuntu n’inshingano zo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko umuryango nyarwanda wongeye kwiyubaka nyuma yayo.

Ati “Numvaga ari wo musanzu wanjye kugaragaza ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo nabona indi mpamvu yanteye gutegura iyo filime uretse kuba ari inshingano.”

Bitewe n’uko ari filime izerekanwa mu bihugu bitandukanye, Bertrand agaragaza ko ishobora kuba intwaro ikomeye ku bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside muri rusange.

Yagaragaje ko ubwo yari mu Rwanda yagiye muri Gacaca agahura na sekuru w’aba bana batatu wari witeze kubona ubutabera ariko nyuma y’imyaka ibiri gusa, uwashinjwaga uruhare mu rupfu rwabo yahise apfa.

Biteganyijwe ko iyo filime izerekanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku gisozi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024.

Izahita ijya kwerekwa abantu b’i Nyanza bazateranira mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko rya ILPD ku wa 18 Mata 2024, ndetse yerekanwe mu mugoroba wo kwibuka muri Gishamvu ku wa 19 Mata.

Bernard yagaragaje ko yifuza kwerekana iyo filime mu bice bitandukanye kuko azayereka abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza Gatulika y’i Huye, mu mudugudu wa Nyamiyaga naho ni i Nyanza, Mundi Center no mu Karere ka Bugesera mu mudugudu wa Mbyo.

Uretse mu Rwanda ariko iyo filime ikinwe mu Kinyarwanda ikaba yarashyizweho amagambo y’Icyongereza n’Igifaransa izakomeza kwerekanwa mu bihugu binyuranye byo mu Burayi mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu iyo filime yatangiye kwerekanwa kuri Zacu TV ndetse barateganya ko yazerekanwa no kuri Televiziyo Rwanda.

Bernard Bellefroid ari kumwe n'uwatunganyije iyo filime
Bernard Bellefroid yagaragaje ko filime yakoze agiye kuyimurikira Abanyarwanda mu bice bitandukanye
Iyi filime yashyizwe no mu Gifaransa kugira ngo abacyumva barusheho gusobanukirwa n'amateka
Bernard yagaragaje ko gukora iyo filime yumva ari umusanzu we mu kumenyekanisha amateka y'u Rwanda
Bamwe mu bagaragara muri iyo filime mbarankuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .