00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abaturage biyubakiye umudugudu, bahembwa nk’Intwari

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 7 February 2024 saa 09:56
Yasuwe :

Abaturage b’Umudugudu wa Rugarama mu karere ka Gicumbi bashimiwe kubwo kwiyubakira ibiro by’umudugudu byatwaye asaga miliyoni 7 Frw.

Umudugudu wa Rugarama ubarizwa mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi.

Abahatuye bavuga ko mbere wasangaga bakenera umuyobozi w’umudugudu bikabasaba kumusanga iwe mu rugo, ibintu babonaga ko biteye ipfunwe.

Ngendahayo Claude waganiye yagize ati “Biba bigayitse kujya gushaka umuyobozi ukamusanga iwe mu rugo. Ushobora gusanga ari kurya cyangwa yagiye gukaraba, bikagusaba kumutegereza iwe mu rugo, ariko iyo mufite ibiro bakoreramo, mujyayo mwisanzuye nta kibazo.”

Undi witwa Nyinawamwiza yagize ati “Hari igihe byabaga ngombwa ugategereza mudugudu ku muhanda kuko iyo wamushakaga byagusabaga kuba wamuhamagaye kuri telefoni akakurangira aho ari, byaba hari igihe cy’imvura cyangwa izuba ryinshi ugahangana nabyo. Twishatsemo ubushobozi bw’amafaranga, abatayafite batanga umuganda w’amaboko none ibiro byacu byaruzuye".

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugarama, Mbarubucyeye Edouard yavuze ko uyu mudugudu ugizwe n’ingo 201 zirimo abaturage 1071, akaba aribo bishatsemo ubushobozi bwo kubaka umudugudu wabo.

Yavuze ko nyobozi y’abantu batanu bafite igiye kubona aho ikorera hameze neza.

Ni igikorwa cyagaragaye nk’ indashyikirwa ku rwego rw’ akarere ka Gicumbi, dore ko ku munsi w’Intwari ubuyobozi bw’akarere bwabahembye igikombe nk’abaturage b’indashyikirwa, bunasaba abayobora mu bindi bice gufatiraho urugero rwiza.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi w’agateganyo Uwera Parfaite yashimye ubwitange bw’abatuye mu mudugudu wa Rugarama, asaba abayobozi b’inzego zibanze bakorera ahandi kuganiriza abaturage bayobora, bakajya bafatanya kureba ibyateza imbere aho baturiye.

Byitezwe ko iyi nyubako izafasha mu mitangire ya serivisi
Aba baturage bashimiwe igikorwa cy'indashyikirwa bagaragaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .