00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari ababazwa icyo bibuka kandi bari bataravuka: Ingorane ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside (Video)

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 20 April 2024 saa 10:16
Yasuwe :

Iyo uganiriye na bamwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baguha ubuhamya bw’ingorane bahura na zo cyane cyane iyo bigeze mu bihe byo Kwibuka, zirimo abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside barubwira ko rutakabaye rwibuka ngo kuko yabaye rutaravuka.

Uru rubyiruko rugaragaza ko rufite umukoro wo kwiga rugasobanukirwa byuzuye amateka y’u Rwanda by’umwihariko avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo rubashe guhangana n’abapfobya cyangwa bagahakana Jenoside, no kumena uko rusobanurira abandi amateka y’u Rwanda.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu mujyi wa Kigali, bamwe bakomoza ku buhamya bw’ibyababayeho abandi bavuga ku cyo babona urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 y’amavuko rukwiye gukora.

Kurikira ubuhamya bw’urubyiruko mu mashusho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .